BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 5, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda rwijeje Loni kutadohoka ku bufatanye basanzwe bafitanye

U Rwanda rwijeje Loni kutadohoka ku bufatanye basanzwe bafitanye

admin
Last updated: October 21, 2022 1:37 pm
admin
Share
SHARE
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda ,Dr Vincent Biruta, yatangaje ko uRwanda n’umuryango w’Abibumbye buzakomeza ubufatanye mu gushakira igisubizo ibibazo binyuranye byugarije abatuye Isi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda Dr Vincent Biruta

Ibi yabitangaje mu gihe uRwanda rugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize rwinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

Kuri iyi nshuro insanganyamatsiko iragira iti “Ubufatanye bugamije ahazaza heza hasangiwe kuri Bose.”

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru biteganyijwe ku wa 24 Ukwakira mu Mujyi wa Kigali  ubwo hazaterwa ibiti by’imbuto ziribwa mu muganda uzabera mu Turere twa Huye na Musanze no mu Mujyi wa Kigali ku wa 29 Ukwakira 2022.

Ibi bikorwa  bikazakorwa mu rwego wo gusubiza amaso inyuma mu kureba  ibikorwa by’indashyikirwa n’amasomo yavuye mu mikoranire y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye.

Agaruka kuri uyu munsi ugiye kwizihizwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yashimye umubano wayo n’uRwanda ndetse n’ibindi bihugu by’Amahanga.

Yagize ati “ Turashimira Umuryango w’Abibumbye ku nkunga yawo ku gihugu cyacu no kuba waragiye urangaza imbere ibikorwa by’ubutwererane n’andi mahanga.”

Yakomeje agira ati“U Rwanda ruzakomeza ubufatanye mu gushakira ibisubizo ibibazo rusange mu nzego zitandukanye zirimo iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu, uburinganire n’ubwuzuzanye, kubungabunga amahoro, guharanira uburenganzira bw’impunzi, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi. Isi ikeneye ubufatanye bw’ibihugu kandi u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo.”

Umuhuzabikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Matthew Ojiel we yavuze ko ashima uRwanda umusanzu warwo mu gufasha ibindi bihugu kugira imibereho myiza.

Yagize ati “ Umuryango w’Abibumbye urashimira Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage bayo ku bufatanye n’ibikorwa bikomeje ku neza y’abatuye iki gihugu hatagize n’umwe usigaye inyuma. Twongeye gushimangira ko twiyemeje ubufatanye n’inkunga mu buryo bwose kugira ngo tugere ku ntego zihuriweho zishingiye ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanga umusanzu mu bikorwa by’umuryango w’Abibumbye aho rwohereza Abasirikare n’abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi aho rufite abagera ku 5000.

Ku wa 18 Nzeri 1962 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Loni, uhereye icyo gihe rwagiye rufatanya na yo mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi bugamije guhanga imirimo ku rubyiruko n’ibindi byagize uruhare mu guhindura imibereho n’ubukungu bw’u Rwanda mu myaka 60 ishize.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • mahame says:
    October 21, 2022 at 4:52 pm

    UN niyo guhemba ibifaranga byinshi gusa.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Kuva UN yajyaho,Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.

    Reply
  • mahame says:
    October 21, 2022 at 4:52 pm

    UN niyo guhemba ibifaranga byinshi gusa.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Kuva UN yajyaho,Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda…

Koreya ya Ruguru yagerageje misile zo mu bwoko bwa cruise zirasa kure cyane

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yayoboye umuhango wo kugerageza…

Espagne ntiyumva impamvu yo gutera Iran

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez yanenze cyane ibitero Leta Zunze Ubumwe…

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rurahumuriza abavuga ko bisanze mu rwego rwo kwishyura…

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026, iyobowe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?