BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kigali: Abubaka mu cyahoze KIE bakoze igisa n’imyigaragambyo bishyuza 

Kigali: Abubaka mu cyahoze KIE bakoze igisa n’imyigaragambyo bishyuza 

admin
Last updated: October 7, 2022 7:17 pm
admin
Share
SHARE

Bamwe mu baturage bubaka muri Kaminuza y’u Rwanda, hahoze hitwa KIE, bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo ku biro by’ishuri basaba guhembwa amafaranga bakoreye.

Abubaka imirimo yabo bayikoze ahahoze ari muri KIE

Mu baturage bagera kuri 60 bubaka inyubako zo muri iri shuri, barimo abafundi, abayedi, abasiga irangi n’abashushanya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Ukwakira 2022, abo baturage bazindukiye kuri iryo shuri basaba guhabwa amafaranga y’ukwezi ndetse ko  bahagaritswe mu kazi batazi impamvu.

Umwe muri aba yabwiye UMUSEKE ko ahora asiragizwa Kandi ntabwirwe igihe azishyurirwa.

Yagize ati “Ku bwange mfiteyo Frw 80,000 kandi iki cyumweru ni icya gatatu. Aho nahagarariye gukora bari batubwiye ngo barahita bayaduha, dutanga fotokopi (photocopy) y’irangamuntu, konti, batubwira ko amafaranga duhita tuyabona, none kugeza n’ubu sindayabona.”

Uyu avuga ko kuba atarahembwa kandi hari umuryango agomba kwitaho biri guhungabanya urugo rwe.

Yagize ati “Urabona turi mu bihe by’abanyeshuri kandi tuba dukeneye kugura impuzankano, ibikoresho ndetse no gutunga imiryango yacu kandi hariya twakoraga ntabwo baduhaga ayo kurya, twitegeraga, ibyo byose biba ari ukwirwanaho.”

Undi na we uhuje ikibazo n’uyu muturage, avuga ko ubuyobozi buhora bubizeza ko bagiye kwishyurwa ariko  ntibishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati “Nakoreye hano muri KIE ariko baratubabaje, baratubeshya, ntituzi ibibazo byahabaye, ntibashaka kubitubwira, turaza bakatubwira ngo turabona ubutumwa, turabona ubutumwa… Icyumweru cyirashira, ukwezi kurashira.”

Yakomeje agira ati “None abana ntibiga, badusohoye mu nzu, none baranaduhagaritse ntitunakora noneho. Ibaze guturuka Kimisagara n’amagaru tuje kwishyuza, abandi Nyabugogo, Nyamirambo. Turababaye cyane.”

Ushinzwe kubakisha izo nyubako ndetse no gucunga umutungo, Maniragaba Francois, yabwiye UMUSEKE ko atagira icyo atangaza kuko atari we ushinzwe gutanga amakuru.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuyobozi Nshingwabikorwa muri Kaminuza y’u Rwanda, Nzitatira Wilson, ariko na we ntiyashima kutuvugisha.

Aba baturage barasaba ko bahabwa amafaranga bakoreye cyane ko bahagaritswe mu kazi.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Pingback: UR yihaye igihe kigufi ngo ibe yishyuye “ba nyakabyizi” basana iyahoze ari KIE – Umuseke
  • Pingback: UR yihaye igihe kigufi ngo ibe yishyuye “ba nyakabyizi” basana iyahoze ari KIE – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?