BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Aug 16, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gen Muhoozi yagaragaje urwibutso afite kuri Gen Fred Rwigema

Gen Muhoozi yagaragaje urwibutso afite kuri Gen Fred Rwigema

admin
Last updated: October 1, 2022 11:27 am
admin
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, umuhungu wa Perezida Museveni n’umujyanama we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba,yagaragaje ubutwari n’umurava, Maj.Gen Fred Gisa Rwigema yagaragaje mu kubohora u Rwanda.

Major General Gisa Fred Rwigema ni Intwari y’u Rwanda

Ibi abitangaje mu gihe kuri iyi tariki ya 01 Ukwakira, ifatwa nk’izingiro ryo kubona umucyo ku Banyarwanda.

Tariki ya mbere Ukwakira mu 1990, nibwo  bamwe mu banyarwanda bafataga icyemezo cyo kwitanga ngo babohore igihugu cyabo, ubutegetsi bwariho.

Mu gitondo cyo kuri iyo tariki  nibwo ingabo za RPA zinjiye ku mupaka wa Kagitumba, zitangira urugamba rwabagejeje ku butegetsi.

Gusa  ku munsi wa kabiri w’urwo rugamba, Umugaba Mukuru, Major General Fred Rwigema yarishwe.

Icyo gihe byaciye intege mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.

Uretse Fred Gisa Rwigema mu minsi yakurikiyeho harashwe abandi basirikare bakuru barimo Major Bunyenyezi na Major Bayingana, barasiwe i Ryabega mu Karere ka Nyagatare.

Menya byimbitse ibyihariye ku Ntwari z’u Rwanda

 

Urwibutso rwa Gen Muhoozi kuri Gen Rwigema ….

U Rwanda na Uganda bifitanye amateka akomeye kuko bamwe mu Banyarwanda bafashije iki gihugu kwirukana ingoma ya Idi Amin Dada.

Fred Rwigema ni umwe mu bafashije igisirikare cya Uganda cy’ubu, cyari kigizwe n’inyeshyamba za NRA, gufata ubutegetsi mu 1988.

Mu butumwa bwe kuri twitter, bugaragaza urwibutso  Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, afite kuri Gen Fred Rwigema, avuga ko ari Intwari kandi ibikorwa bye bimutera imbaraga.

Yagize ati “Ndibuka inama wari wateranyije ku ngoro y’umukuru w’Igihugu muri Entebbe mbere y’imimsi micye mujya kubohora igihugu cyakubyaye. Wari Intwari, umugabo, umuntu wo kwigiraho. Ruhuka mu Mahoro Afande.”

Fred Gisa Rwigema ni umwe mu Ntwari z’u Rwanda, ari mu cyiciro cy’Imanzi, yibukwa kimwe n’izindi Ntwari tariki 01 Gashyantare.

Lt Gen Muhoozi

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

Abashyigikiye Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana umuhuro wa perezida wa…

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereyeho 25% muri uyu mwaka_Raporo ya Loni

Raporo y'umurayango wa bibimbye y'uyu mwaka igaragaza ko ibyaha bushingiye ku ihohoterwa…

Burundi : Umu ofisiye mukuru muri polisi akurikiranyweho gucuruza lisanse mu buryo butemewe n’mategeko

Inzego z'imutekano mu Burundi zataye muri yombi Colonel Moïse Arakaza Alias Nyeganyega,…

Kenya: Abasirikare 35 b’u Bwongereza bakekwaho kwishyura abagore ngo baryamane

Iperereza rya gisirikare ryakozwe hagati ya Nyakanga 2022 kugeza mu mpera za…

Gatsibo: Abaturage bikusanyirije miliyoni 12 Frw zo gusana ibiro by’Akagari  

Abaturage b’Akagari ka Nyagakombe mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, banyuzwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ukraine yamaramaje ko nta butaka bwayo buzomekwa ku Burusiya

2 Min Read
Politike

DRC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

1 Min Read
Mu mahanga

Nestor Ntahontuye, yarahiriye kuyobora Guverinoma nshya nka Minisitiri w’Intebe mu Burundi.

1 Min Read
Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?