BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gen Muhoozi yagaragaje urwibutso afite kuri Gen Fred Rwigema

Gen Muhoozi yagaragaje urwibutso afite kuri Gen Fred Rwigema

admin
Last updated: October 1, 2022 11:27 am
admin
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, umuhungu wa Perezida Museveni n’umujyanama we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba,yagaragaje ubutwari n’umurava, Maj.Gen Fred Gisa Rwigema yagaragaje mu kubohora u Rwanda.

Major General Gisa Fred Rwigema ni Intwari y’u Rwanda

Ibi abitangaje mu gihe kuri iyi tariki ya 01 Ukwakira, ifatwa nk’izingiro ryo kubona umucyo ku Banyarwanda.

Tariki ya mbere Ukwakira mu 1990, nibwo  bamwe mu banyarwanda bafataga icyemezo cyo kwitanga ngo babohore igihugu cyabo, ubutegetsi bwariho.

Mu gitondo cyo kuri iyo tariki  nibwo ingabo za RPA zinjiye ku mupaka wa Kagitumba, zitangira urugamba rwabagejeje ku butegetsi.

Gusa  ku munsi wa kabiri w’urwo rugamba, Umugaba Mukuru, Major General Fred Rwigema yarishwe.

Icyo gihe byaciye intege mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.

Uretse Fred Gisa Rwigema mu minsi yakurikiyeho harashwe abandi basirikare bakuru barimo Major Bunyenyezi na Major Bayingana, barasiwe i Ryabega mu Karere ka Nyagatare.

Menya byimbitse ibyihariye ku Ntwari z’u Rwanda

 

Urwibutso rwa Gen Muhoozi kuri Gen Rwigema ….

U Rwanda na Uganda bifitanye amateka akomeye kuko bamwe mu Banyarwanda bafashije iki gihugu kwirukana ingoma ya Idi Amin Dada.

Fred Rwigema ni umwe mu bafashije igisirikare cya Uganda cy’ubu, cyari kigizwe n’inyeshyamba za NRA, gufata ubutegetsi mu 1988.

Mu butumwa bwe kuri twitter, bugaragaza urwibutso  Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, afite kuri Gen Fred Rwigema, avuga ko ari Intwari kandi ibikorwa bye bimutera imbaraga.

Yagize ati “Ndibuka inama wari wateranyije ku ngoro y’umukuru w’Igihugu muri Entebbe mbere y’imimsi micye mujya kubohora igihugu cyakubyaye. Wari Intwari, umugabo, umuntu wo kwigiraho. Ruhuka mu Mahoro Afande.”

Fred Gisa Rwigema ni umwe mu Ntwari z’u Rwanda, ari mu cyiciro cy’Imanzi, yibukwa kimwe n’izindi Ntwari tariki 01 Gashyantare.

Lt Gen Muhoozi

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?