BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > ACP Rutagerura yagizwe Umuyobozi muri Polisi ya UN icunga amahoro muri Sudan y’Epfo

ACP Rutagerura yagizwe Umuyobozi muri Polisi ya UN icunga amahoro muri Sudan y’Epfo

admin
Last updated: August 20, 2022 8:27 am
admin
Share
SHARE

Umupolisi w’Umunyarwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura, yahawe inshingano ku mugaragaro zo kuba umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa bya Polisi iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMIS).

ACP Rutagerura yasimbuye umunya Ghana; Francis Yiribaare

Ni inshingano ACP Rutagerura yasimbuyeho umunya Ghana; Francis Yiribaare, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS, giherereye mu murwa mukuru Juba, ku wa Gatatu, tariki ya 17 Kanama, 2022.

Umuhango wari uyobowe na Komiseri wa Polisi y’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’epfo, Madamu Christine Fossen ari kumwe na Komiseri Wungirije, Rajender Pal Upadhyaya.

Madamu Fossen yasobanuriye Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa ku miterere rusange y’akazi n’uko ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buhagaze, amwifuriza kuzasohoza inshingano ze zo kureberera ibikorwa byose bya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudan y’Epfo.

ACP Rutagerura yavuze ko yakiriye neza inshingano yahawe agaragaza ko ari umwanya mwiza kuri we wo gutanga umusanzu mu guharanira amahoro, umutekano n’ituze ry’abaturage ba Sudan y’Epfo.

Nyuma yaje kugirana inama ye ya mbere n’abashinzwe ibikorwa mu mashami agize Polisi y’Umuryango w’Abibumbye abasaba kubumbatira indangagaciro z’uyu muryango no gukorera hamwe.

Yabashimiye ubwitange bwabo n’uburyo bakorera ku ntego.

Muri iyo nama harebwe ku bikorwa by’ibanze n’uburyo bwo gucyemura ibibazo bibangamira iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa rya manda ya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudan y’Epfo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa aza ku mwanya wa kane mu nzego z’ubuyobozi za Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudan y’Epfo, nyuma ya Komiseri wa Polisi, Komiseri wungirije n’ushinzwe abakozi.

Mbere y’uko ahabwa izi nshingano muri Sudan y’Epfo, ACP Rutagerura yari umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali (RPC).

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?