Yanga SC iri guteganya gukina na Rayon Sports FC mu mukino wa gicuti, yabonye umutoza mushya, Romain Folz, wahawe akazi nyuma y’uko iyi kipe yo muri Tanzania itandukanye na Miloud Hamdi.
Tariki ya 15 Kamena 2025, ni bwo kuri Stade Amahoro hazabera ibirori byo gutangiza umwaka mushya w’imikino muri Rayon Sports, aho nk’ibisanzwe ikina umukino mpuzamahanga.
Umukino wateguwe uzahuza Rayon Sports na Yanga SC, amakipe yombi akazaba aboneyeho n’umwanya wo gupima urwego rw’abatoza n’abakinnyi bashya iherutse guha akazi.
Mu bo Yanga SC izaba ireba urwego rwabo harimo n’umutoza mushya, Romain Folz, watangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025.
Romain Folz ukomoka mu Bufaransa ni umwe mu batoza bakomeye muri Afurika kuko yahatoje amakipe akomeye. Aya arimo Pyramids yo mu Misiri na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo yabayemo umutoza wungirije.
Andi ni Ashanti Gold yo muri Ghana, Township Rollers yo muri Botswana, Marumo Gallants na AmaZulu zo muri Afurika y’Epfo, Horoya yo muri Guinea n’izindi.
Uyu mutoza w’imyaka 35 yahawe akazi ko gufasha Yanga SC kurenga amatsinda ya CAF Champions League ikagera kure, ndetse akegukana ibikombe byose bikinirwa muri Tanzania.
Uyu yaje asanga abakinnyi bashya nka Abdulnassir Mohamed Makarani, Offen Chikola, Moussa Balla Conte n’abandi bongereye amasezerano.