BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 25, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

sam
Last updated: July 24, 2025 3:18 pm
sam
Share
SHARE

Yanga SC iri guteganya gukina na Rayon Sports FC mu mukino wa gicuti, yabonye umutoza mushya, Romain Folz, wahawe akazi nyuma y’uko iyi kipe yo muri Tanzania itandukanye na Miloud Hamdi.

Tariki ya 15 Kamena 2025, ni bwo kuri Stade Amahoro hazabera ibirori byo gutangiza umwaka mushya w’imikino muri Rayon Sports, aho nk’ibisanzwe ikina umukino mpuzamahanga.

Umukino wateguwe uzahuza Rayon Sports na Yanga SC, amakipe yombi akazaba aboneyeho n’umwanya wo gupima urwego rw’abatoza n’abakinnyi bashya iherutse guha akazi.

Mu bo Yanga SC izaba ireba urwego rwabo harimo n’umutoza mushya, Romain Folz, watangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025.

Romain Folz ukomoka mu Bufaransa ni umwe mu batoza bakomeye muri Afurika kuko yahatoje amakipe akomeye. Aya arimo Pyramids yo mu Misiri na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo yabayemo umutoza wungirije.

Andi ni Ashanti Gold yo muri Ghana, Township Rollers yo muri Botswana, Marumo Gallants na AmaZulu zo muri Afurika y’Epfo, Horoya yo muri Guinea n’izindi.

Uyu mutoza w’imyaka 35 yahawe akazi ko gufasha Yanga SC kurenga amatsinda ya CAF Champions League ikagera kure, ndetse akegukana ibikombe byose bikinirwa muri Tanzania.

Uyu yaje asanga abakinnyi bashya nka Abdulnassir Mohamed Makarani, Offen Chikola, Moussa Balla Conte n’abandi bongereye amasezerano.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

Urukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa mu murwa mukuru wa DR Congo…

M23 na Wazalendo byongeye gukozanyaho

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wongeye guhangana…

Burikantu wari ukurikiranyweho gufungirana abakobwa mu nzu yarekuwe

Mwitende Abdoulkarim wamamaye nka Burikantu ku mbuga nkoranyambaga yafunguwe nyuma y’iminsi mike…

AS Kigali yungutse umutoza mushya

Ubuyobozi bwa AS Kigali, bwamaze kumvikana n’umutoza mushya w’abanyezamu, Dukuze Djuma watozaga…

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Muhizi Anatole wigeze kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame cyagarukaga ku mutungo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

2 Min Read
Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?