Umutwe w’abarwanyi ba AFC/M23 wari mu bikorwa byo gutambagira (patrouille) ku muhanda Goma–Rutshuru, unyura muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, waguye mu gico cyatezwe n’inyeshyamba za Wazalendo hafi ya Rumangabo, mu karere ka Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Actualite.cd avuga ko habayeho kurasana gukomeye hagati y’impande zombi, byarangiye Wazalendo batatanyije uwo mutwe wa AFC/M23. Muri iyo mirwano, imodoka imwe y’abo barwanyi ba AFC/M23 yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya.
Iyi mirwano yateje ubwoba n’ihungabana mu baturage bo muri ako karere, cyane cyane mu bice bya Rumangabo, Karambi na Rugari. Muri aka gace hakomeje kugaragara umutuzo n’ubwoba mu baturage, aho bavuga ko umutekano utaragaruka uko bikwiye.
Nubwo bivugwa ko Wazalendo basubiye inyuma nyuma y’iki gitero, amakuru aturuka i Rutshuru yemeza ko umutekano ukomeje kuba muke kandi ko ibintu bishobora kongera guhinduka mu buryo butunguranye.
