Umutekano muke ni wose kubera urufaya rw’amasasu hagati ya FARDC n’abo basanzwe bafatanya Kurwanya M23 , Wazalendo kuri uyu wa Kane, tariki 16 Ukwakira, muri Pinga, muri gurupoma ya Kisimba muri teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka mu bayobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko itsinda ry’abarwanyi ba Wazalendo baturukaga ku murongo w’urugamba bafite umuntu wakomeretse, basaba ubufasha umusirikare musirikare wa FARDC gutwara uwari wakomeretse ku bitaro ,abyanze bahita bamurasa ahasiga ubuzima .
Nyuma y’urupfu rw’umusirikare wabo,(FARDC) abasirikare bagenzi be bo mu mutwe wa PM bahise bagerageza kwihorera, barasa ku barwanyi ba Wazalendo babiri barahakomerekera bajyanwa ku bitaro bikuru bya Pinga kugira ngo bitabweho
Nyuma y’aya makimbirane, yatumye humvikana urusaku rw’amasasu mu mujyi wa Pinga, byateye abaturage ubwoba n’imidugararo bituma imirimo y’ubucuruzi n’iyi mibereho ya buri munsi ihagarara by’agateganyo.
Abayobozi b’ingabo zirwanira ku butaka bahise bihutira guhosha ayo makimbirane no kugarura ituze.
Hatangijwe iperereza rigamije kumenya UKURI ku byabaye . Kugeza ubu, ibikorwa byari byahagaritswe by’agateganyo birimo kongera gusubukurwa buhoro buhoro mu mujyi wa Pinga.
