BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Volleyball: REG na Gisagara biri gucayuka, APR yahigitse abandi bakobwa

Volleyball: REG na Gisagara biri gucayuka, APR yahigitse abandi bakobwa

admin
Last updated: January 9, 2023 11:27 am
admin
Share
SHARE

Mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri Volleyball isozwe, ikipe ya APR Women Volleyball Club yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abagore, mu gihe mu bagabo ho REG VC na Gisagara VC rukigeretse.

REG VC irakoze imitwe y’intoki ku gikombe cya shampiyona

Ni nyuma y’imikino yabaye ku Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2022, ubwo hasozwaga imikino y’agace ka Karindwi yari yakiniwe muri IPRC-Ngoma mu minsi ibiri.

Ikipe ya APR WVC yitwaye neza guhera mu mwaka ushize, yongeye kubishimangira ubwo yatsindaga Forefront WVC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma wanatumye ihita yegukana igikombe cya shampiyona n’ubwo habura imikino y’agace ka nyuma.

Seti ya mbere yatsinzwe na Forefront WVC ku manota 25 kuri 21, ariko irigaranzurwa mu zindi seti iratsindwa (25-22, 25-14 na 25-13).

Iyi kipe y’Ingabo yari imaze iminsi yizeye kwegukana igikombe kuko yabigezeho ubwo yatwaraga agace ka Gatandatu kakiniwe mu Ruhango mu mpera z’umwaka ushize. Gusa, yaburaga kwitabira kamwe mu duce tubiri twari dusigaye.

Mu Bagabo, REG VC yakosoye amakosa yakoreye mu Ruhango, isatira Igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda mukeba, Gisagara VC, amaseti 3-2 (25-20, 23-25, 25-17, 17-25, 15-12) ku mukino wa nyuma.

Kuri ubu, REG VC iyoboye urutonde rusange n’amanota 49, ikurikiwe na Gisagara VC ifite amanota 48 ku mwanya wa kabiri.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu isabwa byibuze kugera ku mukino wa nyuma mu gace ka nyuma, ka munani, gashobora kuzakinirwa i Kigali ku matariki ataratangazwa.

Kunganya amanota kw’aya makipe abiri ya mbere mu bagabo, bizaha amahirwe REG VC yitwaye neza mu duce twinshi twakinwe.

REG VC yongeye guha Gisagara VC akazi gakomeye
REG VC na Gisagara VC zagaragaje ko Volleyball igihari
APR WVC yegukanye igikombe cya shampiyona mu bagore
APR WVC yari yabanje kubisengera
Shampiyona ya Volleyball ikomeje kuryohera abakunzi b’uyu mukino
Forefront WVC ntako atagize ariko biranga
Forefront na APR WVC zabanje guhangana
Abaturage b’i Ngoma bari baryohewe n’imikino ya Volleyball

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?