BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 16, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Uwiduhaye Micheline, umunyempano mushya mu muziki uhimbaza Imana

Uwiduhaye Micheline, umunyempano mushya mu muziki uhimbaza Imana

admin
Last updated: September 22, 2022 10:14 am
admin
Share
SHARE

Uwiduhaye Micheline wo mu Karere ka Rubavu usanzwe uzwi mu kwigisha gucuranga gitari, yatangiye urugendo rwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Uwiduhaye Micheline yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Umuhanzikazi Uwiduhaye Micheline ni umunyempano mushya, uruhando rw’umuziki uhimbaza Imana rwungutse. Indirimbo ye ya mbere yasohoye yayise “Ngomorera.’’

Impano ya Uwiduhaye yatangiye kugaragara cyane ubwo yifataga amashusho asubiramo indirimbo z’abandi yifashishije gitari.

Nyuma yo kubona uko acuranga neza akanabyigisha abandi yahise agira igitekerezo cyo kwandika no gutangira gukora indirimbo ze.

Micheline yabwiye UMUSEKE ko muri gahunda afite mu muziki iza imbere ari ugushyira itafari rye ku iterambere rya muzika yo guhimbaza Imana.

Yagize ati “Abahari ni abahanga, ariko nanone nanjye nje gufata itafari ngatereka ku iterambere ry’umuziki wo guhimbaza Imana. Nizeye ko ubutumwa bwanjye hari abo buzafasha kandi ni nayo ntego ya mbere mfite.”

Avuga ko indirimbo yamwinjije mu ruhando rwa muzika yayikoze nyuma yo kumva ko hari abantu batajya banezezwa no gufasha abandi bakumva ko bakwigwiza ho ubutunzi kandi hari abantu babayeho nabi.

Ati “Nasabye Imana kumpa umugisha kugira ngo nanjye abanyegereye bawungirireho.”

Indirimbo ya mbere Uwiduhaye Micheline  yashyize hanze ikozwe mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yitegura kuyashyira hanze mu minsi mike iri imbere.

Uyu muhanzikazi uririmba akanacuranga gitari, akaba n’umwanditsi w’indirimbo asanzwe ari umufasha w’umunyamakuru witwa Kwizera Jean de Dieu ukorera INYARWANDA.COM mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Umva hano indirimbo Ngomorera ya Uwiduhaye Micheline

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • mugisha says:
    September 22, 2022 at 11:11 am

    Ariko se mwali muzi ko hari indirimbo cyangwa amasengesho imana itumva?Urugero,muli Matayo 15,umurongo wa 8,imana iravuga ngo:”Banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri ahandi”.Usanga ibitaramo bakoresha ahanini biba bigamije gushaka amafaranga.Nyamara bible ivuga ko umuntu wese ukora umurimo w’imana,agomba “kuwukora ku buntu”,adasaba amafaranga.Niyo mpamvu Yesu n’abigishwa be birirwaga mu nzira babwirizaga abantu kandi ku buntu.Niba dushaka kuzaba mu bwami bw’imana,tujye twirinda gukora ibyo imana itubuza.

    Reply
    • Gato James says:
      September 23, 2022 at 5:55 am

      Hanyuma se muvandimweko hari abadafite ububasha bwo gukoresha ibitaramo. keretse aho babikoreye nabo batabishyuje kd ntibyakunda. Gusa uko uvuze nikokuri ariko niyosi turimo nabo ndabumva

      Reply
  • mugisha says:
    September 22, 2022 at 11:11 am

    Ariko se mwali muzi ko hari indirimbo cyangwa amasengesho imana itumva?Urugero,muli Matayo 15,umurongo wa 8,imana iravuga ngo:”Banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri ahandi”.Usanga ibitaramo bakoresha ahanini biba bigamije gushaka amafaranga.Nyamara bible ivuga ko umuntu wese ukora umurimo w’imana,agomba “kuwukora ku buntu”,adasaba amafaranga.Niyo mpamvu Yesu n’abigishwa be birirwaga mu nzira babwirizaga abantu kandi ku buntu.Niba dushaka kuzaba mu bwami bw’imana,tujye twirinda gukora ibyo imana itubuza.

    Reply
    • Gato James says:
      September 23, 2022 at 5:55 am

      Hanyuma se muvandimweko hari abadafite ububasha bwo gukoresha ibitaramo. keretse aho babikoreye nabo batabishyuje kd ntibyakunda. Gusa uko uvuze nikokuri ariko niyosi turimo nabo ndabumva

      Reply

Leave a Reply to mugisha Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?