BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Uwayo wayoboraga Komite Olempike y’u Rwanda yeguye

Uwayo wayoboraga Komite Olempike y’u Rwanda yeguye

admin
Last updated: November 5, 2022 4:43 pm
admin
Share
SHARE

Biciye mu ibaruwa yandikiye Abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Théogène, yeguye ku nshingano yari yaratorewe.

Uwayo Thèogène wayoboraga Komite Olempike y’u Rwanda yamaze kwegura

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi, Uwayo yavuze ko imwe mu mpamvu zamuteye kwegura harimo no kudahuza mu mikorere na bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubwegure bwe bwemewe n’amategeko, kandi guhera kuri iyi tariki 4 Ugushyingo 2022 atakiri umuyobozi w’uru rwego.

Gusa agitorwa, Uwayo yagize ibibazo by’uburwayi ndetse byanatumye atitabira imikino Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani.

Uyu muyobozi yari yatorewe kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda, muri Gicurasi 2021 asimbuye Amb. Munyabagisha Valens.

Yeguye, havugwa ibibazo byinshi birimo na bamwe mu bakozi babiri ba Komite Olempike bacumbikiwe na RIB kubera iperereza bari gukorwaho ry’ibyaha hacyekwaho birimo gukoresha impapuro mpimbano.

Komite Nyobozi nshya ya Komite Olempike y’u Rwanda yari yatowe muri Gicurasi 2021

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Eric says:
    November 6, 2022 at 10:13 am

    Oh la,la, na Theo batumye yegura koko?Murakoze umuseke.Ibi bintu ariko Leta ibyinjiremo pe,numvuse uwitwa Beraho Ignace ngo Yeguye,umusimbuye Bayigamba Robert ngo Yeguye,asimbuwe na Embassador munyabagisha areguzwa,none na Theo?Banza ikibazo kiri mu bakozi ba minisiteri ya Sport,babahindure bose na Komite ya Komite olempike yose isimburwe

    Reply

Leave a Reply to Eric Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

3 Min Read
Imikino

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

2 Min Read
Imikino

Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026

1 Min Read
Imikino

Camarade ari mu mazi abira nyuma yo gutangariza perezida wa Gorilla FC

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?