BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Uwamenyekanye ku Izina rya Muzehe Gakuru yatawe muri yombi na RIB

Uwamenyekanye ku Izina rya Muzehe Gakuru yatawe muri yombi na RIB

admin
Last updated: December 23, 2025 4:16 pm
admin
Share
SHARE

Umunyamakuru umenyerewe ku izina rya Muzehe Gakuru (Gakuru Emmanuel) kuri TV 1 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho gutanga Sheki itazigamiye y’arenga Miliyoni 6 Frw.

Aya makuru yahamijwe n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB , Dr Murangira B.Thierry avuga ko uwareze Muzehe Gakuru yavuze ko nyuma yo kubona ko sheki yahawe itazigamiye yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rumuhe ubutabera, kuva icyo gihe hahita hatangira iperereza.

Yagize ati “Ni byo yatawe muri yombi nyuma yo gutumizwa inshuro nyinshi akanga kwitaba kugira ngo abazwe ku kirego akekwaho cyo gutanga sheki itazigamiye ya 6.050.000 Frw. RIB iragira abantu inama yo kujya bitaba RIB igihe ibatumije kubw’impamvu y’iperereza kuko biteganywa n’itegeko. Burya kandi bitanga n’amahirwe yo kuba wakurikiranwa udafunze, kuko Ubugenzacyaha buba bwakubona igihe cyose bugushakiye.”

Muzehe Gakuru afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jabana mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 126 y’itegeko nimero 060/2021 ryo ku wa 14 Ukwakira 2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa ivuga ko umuntu wese ugaragaweho kimwe mu bikorwa byo gutanga sheki itazigamiwe abizi, kubikuza ku bw’uburiganya amafaranga ye yose cyangwa igice cyayo cyangwa kubuza umufitiye mafaranga kwishyura, nyuma yo gutanga sheki, atarayitambamiye bitewe n’uko yatakaye, cyangwa yibwe cyangwa uwahawe sheki atarahombye cyangwa atarambuwe ububasha bwo kwakira amafaranga, gutanga sheki yahawe n’undi azi ko itazigamiwe cyangwa azi ko amafaranga arimo atakwishyura umwenda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro icumi z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheke.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

RCS yashyizeho umutwe w’abakomando kabuhariwe mu guhosha imyigaragambyo

4 Min Read
Ubutabera

Nyanza: Nyuma yo kumara imyaka 23 yihishe mu mwobo, yakatiwe igifungo cy’imyaka 15

2 Min Read
Ubutabera

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

2 Min Read
Ubutabera

Urukiko rwemeje ko Djihad n’abo bareganwa bakomeza gufungwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?