BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > US: Perezida Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa

US: Perezida Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa

admin
Last updated: December 15, 2022 1:57 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy’umuyobozi mwiza muri Afurika mu 2022 wabaye intangarugero mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Perezida Paul Kagame ahabwa igihembo cy’indashyikirwa nk’umuntu wagize uruhare mu guhangana na Covi-19

Ni igihembo yahawe n’Umuryango witwa American Academy of Achievement, uhemba abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, Kagame yagihawe kubera uruhare rukomeye yagize mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Umuryango American Academy of Achievement washinzwe na Brian Rynolds mu 1961, ushimira abantu bageze ku bintu bikomeye byagize uruhare mu guhindura ubuzima bwa benshi, ndetse abato bakabasha kubigiraho.

U Rwanda rukaba rumaze kugera ku ntambwe ishimishijwe mu guhangana Covid 19.

Muri Werurwe 2020 nibwo umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye mu Rwanda, aho yari Umuhinde yagaragayeho.

Nyuma y’iminsi mike abonetse, Guverinoma y’u Rwanda yahise ifata ingamba zirimo na guma mu rugo no gufunga amashuri mu gihugu hose, gusa izi ngamba zose zamaze koroshywa.

Perezida wa Senegal, Macky Sall na we yagenewe ishimwe

Ku wa 14 Gashyantare 2021, u Rwanda nibwo rwabaye igihugu cya mbere muri aka karere gitangije ibikorwa byo gutanga inkingo za Covid-19 ku baturage bacyo, ibintu byasabye igihugu gutanga amafaranga mu kugura inkingo harimo n’izatanzwe nk’inkunga n’ibihugu by’amahanga.

U Rwanda rwesheje umuhigo wo gukingira abaturage miliyoni 7,5 bari hagati y’imyaka 12 na 60 nibura bakaba barahawe doze imwe y’urukingo rwa COVID-19 kugera tariki 31 Ukuboza, 2021, ubundi intego y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS/WHO yari ugukingira 40% by’abaturage.

Perezida Paul Kagame ni na we wahaye Isahani ya Zahabu ‘Golden Plate Award’ Perezida wa Senegal, Macky Sall n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucurizi, Mme Ngozi Okonjo-Iweala, na bo bagenewe iri shimwe.

Mme Ngozi Okonjo-Iweala na we yahawe ishimwe

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • KITOKO PENZA says:
    December 15, 2022 at 2:55 pm

    UMWE WA CONGO NAWE NGO NTA SOMO YAKWIGA KURI H.E WACU

    Reply
  • ndungutse says:
    December 15, 2022 at 5:14 pm

    Abajyakurega bataha amaramasa!dutahana ibihembo!uRwanda kw’isongaaaaaa💪

    Reply
  • Dong shi says:
    December 15, 2022 at 7:18 pm

    Ngo umurwayi wambere urwaye covd19 ngoyagaragaye murwanda bibiri nakangahe? Narumiwe!!

    Reply
  • ERK says:
    December 16, 2022 at 4:02 am

    Ibikombe nkibi bage babireba neza biba birimo utwuma dufata amajwi. Ntabwo Abazungu bapfa gutanga gusa haba harimo ikoranabuhanga rishobora gutuma ba recording ibibera muma Presidential offices.

    Reply
  • Umurungi Alice says:
    December 17, 2022 at 10:44 am

    Abirabura tubeshwa byinshi! Abanyamerika baha abirabura ibihembo byo kuba indashyikirwa se bakoze iki? Kuki batagiha abavumbuye inkingo? Kuki batagiha abatanze za miliyoni mu gufasha abarwayi cyanga ubushakashatsi? Mbese bisa na za dipolome baha abategetsi bacu ariko ntibazihe benewabo. Baduca iki?Tubyibazeho! Tugarutse ckuri covid-19 mu Rwanda, ntawe utabonako tutabyifashemo neza ugereranije n’ahandi henshi. Nta bufasha rubanda yahawe nk’ibiribwa n’imiti. Ahandi henshi Leta yarihiye abarwayi ba covid-19 ibitaro n’imiti ndetse abaturage batakoraga bahabwa ubufasha ngo babone ikibatunga. Naho abacuruzi basonewe imisoro. Urwanda rwaba rwaraba indashyikirwa mu ibiki?

    Reply

Leave a Reply to ndungutse Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?