
Uruzinduko Karidinali Fridolin Ambongo, Arikepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) akaba n’umukuru w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM) yagiriye mu Rwanda kuva tariki 25 Ugushyingo rwateje impaka z’urudaca mu bantu batandukanye bo mu gihugu cye.
Karidinali Ambongo ari mu bepisikopi bitabiriye inama y’Abasenyeri bo muri Afurika na Madagascar iri kubera i Kigali kuva tariki 25-28 Ugushyingo, 2024.
U Rwanda na DRC birebana ayingwa kuva 2021 ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano iwuhanganishije n’ingabo z’iki gihugu .
Hamwe n’abandi bashyitsi baje muri iyi nama, Karidinali Ambongo yatangaje ko yishimiye cyane uko yakiriwe mu Rwanda, yongeraho ati: “Numvise, n’umunezero, zimwe mu ndirimbo z’iwacu kandi byanyuze umutima.”
Amagambo atanyuze abatari bake bo mu gihugu cye kidahwema guhora gishinza u Rwanda gufasha umutwe wa M23 bahanganye.
Karidinali Ambongo aherutse gutangaza ko nubwo ibi bihugu bitarebana neza, abaturage babyo ntakibazo bafiyanye hagati yabo.
Karidinali Ambongo yagiye yumvikana anenga uko ubutegetsi bwa Kinshasa bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo, anenga guha intwaro abasivile n’imitwe yitwaje intwaro bise Wazalendo n’umutwe wa FDLR.
Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka Karidinali Ambongo yashinjwe n’Umushinjacyaha muri DRC “gukwiza impuha, kugumura rubanda ngo rwivumbagatanye kuri leta, n’amagambo y’urucantege ku ngabo za FARDC ziri ku rugamba”, ibi birego byaje kurekwa nyuma y’uko Ambongo avuze ko yaganiriye na Perezida Félix Tshisekedi “ibintu bigasobanuka”.