Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Djihad, Pazzo Man, Papy Nesta na Francois Xavier, rwemeza ko ibyemezo by’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro bikomeza kugira agaciro.
Bivuze ko aba bose bakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ni mu rubanza rw’ubujurire rwabaye kuri uyu wa 5 Mutarama 2026. Urukiko rwasanze impamvu zituma Djihad ajurira nta shingiro zifite.
Kuri Ishimwe Francois Xavier urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zatuma hakekwa ko yacuruzaga amashusho y’urukozasoni bityo rusanga impamvu Urukiko Rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho rumufunga by’agateganyo, zifite ishingiro.
Urukiko kandi rusanga impamvu Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta yatanze nta shingiro zifite.
Ni mu gihe Kalisa John benshi bazi nka K.John bari muri dosiye imwe, we yabaye arekuwe by’agateganyo akazaburana ari hanze.
Aba bagiye gukomeza gufungwa by’agateganyo uko ari bane bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.
Bose bari bagaragaje ko batanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bakagaragaza ko hari ibyo rwirengagije ku makuru rwahawe mbere ubwo baburanaga.
