Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man n’abandi bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano atera akabariro bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe Kalisa John (KJohn) yafunguwe by’agateganyo, akomeza gukurikiranwa adafunze.
Isomwa ry’umwanzuro w’urubanza ryabereye mu Kagarama ku Kicukiro kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025.
Urukiko rwategetse ko Djihad, Pazzo Man, Ishimwe Francois Xavier na Kwizera Nestor ukunze kwiyita Pappy Nestor bafungwa iminsi 30 y’agateganyo bagakomeza kuburana bafunze mu gihe Kalisa John uzwi nka KJohn rwategetse ko arekurwa ngo aburane adafunze.
Abo bose batawe muri yombi nyuma y’ikirego cyatanzwe ku itariki 9 Ugushyingo na Yampano nyuma y’uko amashusho ye atera akabariro agiye hanze.
Ku ikubitiro hahise hatabwa muri yombi Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man ku wa 11 Ugushyingo 2025 hakurikiraho Kalisa John uzwi nka K. John watawe muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025 n’abo bandi.
Abo bose batangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku itariki 4 Ukuboza 2025.
