Urubanza rwa Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, rwasubitswe rwimubirwa ku wa gatatu taliki 23 Nyakanga 2025.
Mutamba akekwaho kunyereza Asaga miliyoni 19 z’Amadolari zari zaragenewe kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Abacamanza, abashinjacyaha n’abanyamategeko ba Mutamba bageze mu rukiko mbere ya saa tatu n’igice (saa yine n’igice z’i Kigali) z’igitondo cyo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2025, kuko ari bwo byari biteganyijwe ko urubanza rutangira.
Ubwo abacamanza babazaga abanyamategeko ba Mutamba impamvu atagaragara mu cyumba cy’iburanisha, basubije ko ntayo bazi kuko ntacyo yababwiye.
Nyuma y’iminota 50 abacamanza batangiye ibikorwa bibanziriza urubanza nyirizina, Mutamba yageze mu rukiko, asobanura ko yakerejwe n’akavuyo k’ibinyabiziga byari mu muhanda.
Ati “Mbere na mbere ndagira ngo nsabe imbabazi. Navuye mu rugo saa mbiri n’iminota 30, mpera mu binyabiziga byinshi, ni yo mpamvu ntabonetse.”
Nyuma yo gusaba imbabazi, yatanze imyirondoro ye irimo imirimo akora, aho atuye ndetse n’ababyeyi be, abona guha umwanya abanyamategeko be kugira ngo batange icyifuzo.
Abanyamategeko ba Mutamba basabye abacamanza umwanya uhagije wo gusuzuma ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha Bukuru kugira ngo babone uko baburanira umukiriya wabo.
Urukiko rwahaye agaciro icyifuzo cy’aba banyamategeko, rwimurira urubanza tariki ya 23 Nyakanga, saa yine z’amanywa ku isaha y’i Kinshasa.