InPolisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore batatu bagaragaye bambura umukobwa ndetse banamutemagura bakoresheje umuhoro.
Ni nyuma y’uko Polisi y’uko itangaje ko yatangiye gushaka abasore batatu bagaragaye mu mashushusho bakorera uyu mukobwa ibikorwa bya kinyamanswa.
Polisi yagize iyi”Turabamenyesha ko umwe mubagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri barihamwe birakomeje”
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Nzeri 2025, bibera mu Kagari ka Rwampala mu Karere ka Nyarugenge.
Bamwe mu baturage bo muri aka kagari bagaragaza ko umutekano wabo uri mu kangaratete kuko hateye abasore benshi bakoresha ibiyobyabwenge ndetse bakanambura.
Polisi y’u Rwanda kandi imaze iminsi yarahagurukiye ibikorwa by’urugomo nk’ibi n’ubujura, aho mu bihe bitandukanye yagiye ifatira mu mukwabu abakurikiranyweho ibi bikorwa.