BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 11, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Umutoza wa Kiyovu n’uwa APR banenze imisifurire

Umutoza wa Kiyovu n’uwa APR banenze imisifurire

admin
Last updated: November 24, 2022 1:05 pm
admin
Share
SHARE

Abatoza babiri b’amakipe yanganyije ku munsi wa cumi wa shampiyona [APR FC na Kiyovu Sports], bombi batunze urutoki imisifurire y’abasifuzi bari bayobowe na Ruzindana Nsoro wari hagati mu kibuga.

Ruzindana Nsoro na bagenzi be banenzwe uko bitwaye

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022. Uyu mukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Nyuma y’uyu mukino, buri mutoza yanenze uko abasifuzi bitwaye kuko bavuga ko hari ibyemezo bagiye bafata bitari byo, ndetse Ben Moussa wasigaranye APR FC by’agateganyo, yavuze ko hari penaliti yimwe ariko ikirenze kuri ibyo avuga ko igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports habayeho kurarira.

Mu gihe uyu mutoza avuga ibi, mugenzi we utoza Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, yavuze ko n’ubwo adakunda kuvuga ku misifurire cyane ariko ibyabaye ari agahomamunwa.

Ati “Sinkunda kuvuga ku misifurire cyane, ariko mu by’ukuri hari ibyemezo umusifuzi yafataga bidakwiye. Amakipe yombi hari ibyo atahawe kandi yagombaga guhabwa. Hari ibyemezo bafashe byahinduye umukino.”

Ben Moussa utoza APR FC by’agateganyo, ahamya ko abasifuzi barimo Nsoro batamubaniye kuko bamwimye penaliti ndetse ikipe ye igatsindwa igitego cyabayemo kurarira.

Ati “Ndaza kureba neza amashusho, ariko mu by’ukuri igitego cya Kabiri cya Kiyovu habayemo kurarira kugaragara. Mbere y’ibyo kandi, habayeho penaliti ariko ntiyayisifuye. Aho wahashyira akabazo. Ni ibintu byahinduye umukino.”

Yongeyeho ati “Mujye kureba igitego cya Kabiri cya Kiyovu. Ni ukurarira kugaragara. Mujye kubireba muvuge niba ibyo mvuga ari byo cyangwa mbeshya. Ariko byahinduye umukino.”

Muri uyu mwaka w’imikino hongeye kugaragara imyitwarire idahwitse ku basifuzi batandukanye, aho nko ku mukino wahuje Rayon Sports na Mukura VS, hatanzwe penaliti itaravuzweho rumwe igahabwa ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda nyamara, Hakizimana Adolphe nawe hari aho yafatiye umupira hanze y’urubuga rwe ariko yerekwa ikarita y’umuhondo gusa nyamara bamwe bemeza ko yari ikarita itukura muri uyu mukino wasifuwe na Nsabimana Céléstin.

Undi mukino wateje impaka, ni uwahuje AS Kigali na Bugesera FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 ariko imisifurire ntiyavugwaho rumwe.

Umutoza wa Kiyovu Sports avuga ko hari ibyo atemeranyaho n’abasifuzi
Umutoza wa APR FC, Ben Moussa ati abasifuzi ntabwo batubaniye

Amafoto [Rwandamagazine]

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

Ibiciro byazamutseho 9,2% muri Gashyantare

Muri Gashyantare 2026 ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,2% ugereranyije na Gashyantare 2025.…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

2 Min Read
Imikino

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

3 Min Read
Imikino

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

2 Min Read
Imikino

Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?