BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Umutoza wa Kiyovu n’uwa APR banenze imisifurire

Umutoza wa Kiyovu n’uwa APR banenze imisifurire

admin
Last updated: November 24, 2022 1:05 pm
admin
Share
SHARE

Abatoza babiri b’amakipe yanganyije ku munsi wa cumi wa shampiyona [APR FC na Kiyovu Sports], bombi batunze urutoki imisifurire y’abasifuzi bari bayobowe na Ruzindana Nsoro wari hagati mu kibuga.

Ruzindana Nsoro na bagenzi be banenzwe uko bitwaye

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022. Uyu mukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Nyuma y’uyu mukino, buri mutoza yanenze uko abasifuzi bitwaye kuko bavuga ko hari ibyemezo bagiye bafata bitari byo, ndetse Ben Moussa wasigaranye APR FC by’agateganyo, yavuze ko hari penaliti yimwe ariko ikirenze kuri ibyo avuga ko igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports habayeho kurarira.

Mu gihe uyu mutoza avuga ibi, mugenzi we utoza Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, yavuze ko n’ubwo adakunda kuvuga ku misifurire cyane ariko ibyabaye ari agahomamunwa.

Ati “Sinkunda kuvuga ku misifurire cyane, ariko mu by’ukuri hari ibyemezo umusifuzi yafataga bidakwiye. Amakipe yombi hari ibyo atahawe kandi yagombaga guhabwa. Hari ibyemezo bafashe byahinduye umukino.”

Ben Moussa utoza APR FC by’agateganyo, ahamya ko abasifuzi barimo Nsoro batamubaniye kuko bamwimye penaliti ndetse ikipe ye igatsindwa igitego cyabayemo kurarira.

Ati “Ndaza kureba neza amashusho, ariko mu by’ukuri igitego cya Kabiri cya Kiyovu habayemo kurarira kugaragara. Mbere y’ibyo kandi, habayeho penaliti ariko ntiyayisifuye. Aho wahashyira akabazo. Ni ibintu byahinduye umukino.”

Yongeyeho ati “Mujye kureba igitego cya Kabiri cya Kiyovu. Ni ukurarira kugaragara. Mujye kubireba muvuge niba ibyo mvuga ari byo cyangwa mbeshya. Ariko byahinduye umukino.”

Muri uyu mwaka w’imikino hongeye kugaragara imyitwarire idahwitse ku basifuzi batandukanye, aho nko ku mukino wahuje Rayon Sports na Mukura VS, hatanzwe penaliti itaravuzweho rumwe igahabwa ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda nyamara, Hakizimana Adolphe nawe hari aho yafatiye umupira hanze y’urubuga rwe ariko yerekwa ikarita y’umuhondo gusa nyamara bamwe bemeza ko yari ikarita itukura muri uyu mukino wasifuwe na Nsabimana Céléstin.

Undi mukino wateje impaka, ni uwahuje AS Kigali na Bugesera FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 ariko imisifurire ntiyavugwaho rumwe.

Umutoza wa Kiyovu Sports avuga ko hari ibyo atemeranyaho n’abasifuzi
Umutoza wa APR FC, Ben Moussa ati abasifuzi ntabwo batubaniye

Amafoto [Rwandamagazine]

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

2 Min Read
Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?