BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

admin
Last updated: November 6, 2025 8:43 pm
admin
Share
SHARE

Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi, amaze iminsi ahungiye muri Tanzania, nyuma yo kumenya ko hashyizweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera miliyari imwe y’amarundi (Miliyoni 490 Frw) yasanzwe kuri Konti ye, bitazwi inkomoko yayo.

Uyu Mushinjacyaha Jean Claude Ndemeye ari mu buhungiro kuva tariki 22 Ukwakira, ubwo hasohokaga impapuro zo kumuta muri yombi, yabimenya agahita ahunga.

Ni nyuma yuko kuri konti ye hagaragayeho arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Burundi (akabakaba miliyoni 500 Frw) bitazwi inkomoko yayo.

Abatangabuhamya bavuga ko uwo mushinjacyaha yahagurutse i Busoni ajya mu gace ka Bwambarangwe, mbere yo kwambuka umupaka wa Kobero mu ntara ya Muyinga, agahungira muri Tanzaniya.

Avugwaho gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubambura amafaranga.

Mbere y’uko ahunga, Jean Claude Ndemeye yari asanzwe aregwa n’abaturage ibikorwa byinshi byo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko.

Muri Komini ya Kirundo, imiryango myinshi imushinja gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubaka amafaranga kugira ngo babohorwe.

Bamwe mu batangabuhamya bavuga ko yari afite itsinda ry’abamukoreraga, bashinzwe kuganira n’imiryango y’abafunze kugira ngo barekurwe nyuma yo kwishyura amafaranga runaka.

Umwe mu baturage yagize ati “N’ufite icyaha yakurwaga mu buroko iyo yishyuye.”

Abatuye muri iyi Komini kandi bavuga ko bishimiye ibyo kuba uyu Mushinjacyaha yatangiye gukurikiranwa mu butabera, nubwo yahunze, gusa bakavuga ko ibyo yabakoreye akwiye kubiryozwa.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi, amaze iminsi ahungiye muri Tanzania,…

Umusizi Saranda ari mu gahinda ko gupfusha mama we

Umusizi akaba n’umukinnyi wa Filime nyarwanda Umutoni Saranda ari mu gahinda ko…

Gisozi :Mu ishyamba habonetse umurambo w’uwo bikekwa ko yishwe 

Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu…

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

Umusifuzi uri mu bakiri bato  Kayitare David, ni we wahawe gusifura umukino…

Suède: Element agiye guhurira mu gitaramo na Kizz Daniel

Element uri mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda, agiye guhurira na…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Imirimo y’ikibuga cy’indege cy’i Bruxelles yari yasubitswe yasubukuwe 

2 Min Read
Mu mahanga

RDC: Abanyamulenge bakoze imyiragambyo yo kwamagana Ingabo z’u Burundi

2 Min Read
Mu mahanga

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

1 Min Read
Mu mahanga

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?