BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Umuryango mpuzamahanga uranengwa guceceka ku bwicanyi buri gukorwa muri Congo

Umuryango mpuzamahanga uranengwa guceceka ku bwicanyi buri gukorwa muri Congo

admin
Last updated: December 7, 2022 6:55 pm
admin
Share
SHARE

Itangazo rishya ryasohowe n’umutwe wa M23 uvuga ko wamaganye Jenoside irimo gukorwa n’ihuriro rishyigikiye Leta ya Congo, ririmo ingabo zayo FARDC, FDLR, NYATURA, APCLS na MAI MAI.

Ifoto yafatiwe ahitwa Kinyandonyi mu kwezi gushize

M23 ivuga ko ku wa Kabiri iryo huriro ryateye ibirindiro byayo biri ahitwa Bwiza no mu nkengero zayo, bikaba binyuranyije n’agahenge ko kureka imirwano kumvikanyweho.

Icyo gitero ngo cyaguyemo abaturage b’inzirakarengane, gusenya inzu no gusahura ndetse no kwica amatungo y’abaturage.

M23 ikavuga ko muri icyo gitero hari abakomeretse ndetse n’abahunze ingo zabo.

Muri iki gitero M23 ivuga ko abicaga bagambiriye “Abatutsi” mu buryo bumwe n’ibyabaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igashinja Perezida Felix Tshisekedi gushyigikira abakora ubwo bwicanyi, banakoze Jenoside mu Rwanda.

Itangazo rigira riti “M23 irahamagarira Akanama k’Umunyango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, Inama Mpuzamahanga y’Ibiyaga Bigari, CIRGL, SADC n’Ubumwe bw’Uburayi kugira icyo bikora mu maguro mashya kuri Jenoside irimo ikorwa n’ihuriro rishyigikiye Leta ya Congo.”

Uyu mutwe wa M23 urasaba imiryango mpuzamahanga gufasha abaturage bavanywe mu byabo n’ubwicanyi bagahungira mu bice uyu mutwe ugenzura.

 

Abasivile 5000 bahungiye mu bice bigenzurwa na M23

Iyi mibare nta rundi rwego rurayemeza, gusa Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko abaturage ibihumbi bahunze Kitchanga bajya mu bice bigenzurwa na M23 kubera ubwicanyi bukorwa na FARDC/FDLR/APCLS/PARECO/NYATURA.

Ati “Birihutirwa ko hafatwa ingamba mu rwego rwo gukumira ubwo bwicanyi.”

Lawrence KANYUKA na we usanzwe ari Umuvugizi wa politiki wungirije wa M23, avuga ko “bakomeje gutanga impururuza ko hari Jenoside iri gukorwa, bakamagana guceceka kw’imiryango itabara n’ishinzwe uburenganzira bwa muntu.”

Ati “Twakiriye abaturage 5000 baje Bwiza bahunga ihuriro rya Guverinoma (ya Congo) ribica.”

Hari amashusho agaragaramo abaturage b’abasivile biruka bahunga, ndetse n’amatungo yabo.

#Congo #DRC
These are people who fled their homes fm Kitchanga to Bwiza because of killings against Tutsi in the area mentioned above.
this is factual, without any wealth to buy Western attention.
Double standards are inherent to Western values it was never about humans & life pic.twitter.com/uVI1fYZ6oe

— Albert Rudatsimburwa 🇷🇼 (@albcontact) December 7, 2022

M23 mu itangazo ryayo ivuga ko itazakomeza kurebera abaturage bakomeza kwicwa, ikaba yiteguye kugira icyo ikora ngo ubwo bwicanyi buhagarare.

 

America ihangayikishijwe n’amagambo y’urwango ku bavuga Ikinyarwanda muri Congo

Itangazo riheruka gusohorwa na Leta ya America nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta,

Antony J. Blinken aganiriye na Perezida Paul Kagame tariki 04 Ukuboza, 2022, mu byo baganiriye birimo gusaba u Rwanda guhagarika ubufasha ruha M23, ariko America yanagaragaje ko itewe impungenge n’amagambo y’urwango ku Banyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda muri Congo.

Itangazo rivuga ko Blinken yagaragarije Perezida Paul Kagame ko atewe impungenge n’ingaruka imirwano yagize ku baturage harimo bamwe bishwe, abakomeretse n’abavuye mu mitungo yabo.

Muri iri tangazo ryasohotse tariki 05 Ukuboza, 2022, rigira riti “Umunyamabanga wa Leta, Blinken yamaganye umwaduko w’amagambo abiba urwango, n’izindi mbwirwaruhame zivugirwa ku mugaragaro zikangurira kwanga abantu bavuga Ikinyarwanda, zigahembera ingaruka mbi bene ayo magambo yagize mu gihe cyahise.”

#Congo #DRC
Wonder if @WairimuANderitu @PowerUSAID @andreflahaut got this?
While some wildest #FakeNews are going around about @unjhro @MONUSCO team present in M23 areas, the sad reality is the fleeing population, fleeing for FDLR, finding refuge in M23 controled zones
Bwiza 👇🏿 pic.twitter.com/iaR4EISthJ

— Albert Rudatsimburwa 🇷🇼 (@albcontact) December 7, 2022

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Lg says:
    December 7, 2022 at 9:38 pm

    Ubundi iyi ni génocide ili gukorwa isi yose irebera kuko ibivuga uko génocide ikorwa nibyo biri gukorwa hariya kandi bigakorwa hifashishijwe nubundi abayikoze mu Rwanda biri kumugaragaro biri mubikorwa biri mumagambo kandi birakorwa ninzego zubuyobozi iza politiki niza gisirikare ntaguhisha abantu nibashira bazavuga ko batabimenye ziriya ngabo za EAC nazo nizireba nabi zizaza muzafashije FARDC FDRL niriya mitwe yindi kurimbura bariya baturage Kenyata nawe si umuhuza ahubwo abogamiye uruhande rumwe nonese hashyizweho kubera Leta Congo nimitwe irwana hariya ukomeye numwe ninawo uhezwa mubiganiro bivuzeko akakora ubusa niba asaba umutwe urwanira uburenganzira bwabo ata igihe wamugani arashaka ko bajyahe!! bave iwabo bajye he!!

    Reply
    • Ndengejeho Pascal Baylon says:
      December 8, 2022 at 6:58 pm

      Guhoza jenoside mu kanywa ni ukuyipfobya mu gihe iba idahari. Byaravuzwe mu Burundi, bivugwa muri Kivu Yepfo kandi bigaragara ko ari ubwicanyi bugambiriwe mu rwego rwo gusiga icyasha ingabo z’igihugu. Ingamba (strategy) ya jenoside ntigikora yuko hari benshi bagendera kubyabaye iwacu mu Rwanda. Hari ikinyamakuru cyigeze kwibaza impamvu ahavugwa ko hagiye kuba jenoside, haba hanavugwa akaboko k’ingabo z’Urwanda! Hibazwaga impamvu kandi baba banashyiramo ubwoko bw’abatutsi! Kuki?

      Reply

Leave a Reply to Ndengejeho Pascal Baylon Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?