BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > Umuramyi Ishimwe Lorie yinjiye mu bucuruzi bw’akabari nk’inzira y’ivugabutumwa

Umuramyi Ishimwe Lorie yinjiye mu bucuruzi bw’akabari nk’inzira y’ivugabutumwa

admin
Last updated: September 23, 2022 1:14 pm
admin
Share
SHARE
*Avuga ko hari igihe akaraga aka round abagabo akabagusha neza
*Abapasiteri bavuga ko iri vugabutumwa rigamije kuyobya Itorero
Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya Imana no kuyihimbaza, Ishimwe Lorie yatangaje ko yayobotse ubushabitsi bw’akabari nk’uburyo bwo gushaka imibereho ndetse n’inzira y’ivugabutumwa.

Umuhanzikazi Lorie Ishimwe avuga ko adatewe ipfunwe no gucuruza akabari 

Ubusanzwe abakirisito bavutse bwa Kabiri(Abarokore), bizera ko umuntu wizeye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwe acana ukubiri n’inzoga ndetse n’inzira zose zaganisha ku businzi kuko bishobora kumuroha mu byaha.Bityo ukoze ibihabanye n’ibyo afatwa nk’uwatannye(yaguye) ndetse rimwe na rimwe akaganirizwa n’ itorero abarizwamo.

Nyamara Umuhanzikazi Lorie Ishimwe we avuga ko nubwo bwose yiyemerera ko akijijwe, nta cyamubuza gucuruza akabari ndetse abikora nka bumwe mu buryo bwo kumenyekanisha Imana.

Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye Televiziyo Isimbi ikorera ku muoboro wa Youtube, yatangaje ko Imana yamukoreye ibikomeye, yamukijije uburwayi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Umunyamakuru amubajije ku bucuruzi bw’akabari  ( ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye) acuruza  niba bidoshobora kumusibira inzira.

Yagize ati“Rero akazi ni akazi hirya y’akazi ndi Lorie usanzwe w’umukirisito.”

Uyu muhanzikazi wahoze ubarizwa mu itorero rya ADEPR ariko akaza kurivamo kubwo kudahuza imyemerere  na ryo ,yavuze ko kuba acuruza akabari ntacyo bitwaye ahubwo ari amahirwe yo kuvuga ubutumwa.

Yagize ati“Njyewe ufite ako kabari kandi ko ndi umuramyi ,ese koko niba ndi umuramyi no muri ako kabari ndi kuramya Imana?

Nifungura rya cupa wa muntu uri kurinywa nkamuganiriza iby’Imana hari igihe muri we nshobora kumuhindura mu buryo bw’umwuka. Akavuga niba yanywaga ikaziye , agatangira kugabanya. Cyangwa niba yasindaga agakubita umugore we , nkamuganiriza, nkamufata neza,tuganira,bimeze neza.”

Ishimwe yavuze ko hari n’abagore batangiye kuza kumushimira kubwo kubafasha guhindura imyitwarire y’abagabo.

Ati” Hari igihe nanjye mukaragamo aka round( avuga kumusengerera)”

Umunyamakuru yamubajije niba mu bakirisitu adashobora gufatwa nk’uwaguye maze agira ati” Ahantu hose  Imana irahakorera. Uwabyumva yavuga ngo Lorie yaraguye. Ariko njyewe nzicyo ndi gukora.”

Yakomeje agira ati “Ndi nde wo kugwa? Nonese gucuruza si akazi? Ese kuki inzoga yashyizweho? Bene data bagomba kwakira ko ari akazi kandi akazi gatandukanye na twe”

Yatanze urugero rw’umusirikare ujya ku rugamba afite impuzankano zimuranga ndetse n’intwaro ariko nyuma y’urugamba asubira mu rugo akaba umugabo bisanzwe.

Yavuze ko abantu badakwiye kubifata nkaho byacitse ndetse ko ajya mu rusengero agakomeza imirimo.

Ati“Njya mu rusengero nkakorera Imana, nkanasirimba. Nubu dukoranye mvuye kubwiriza.”

Abajijwe uko afata inzoga, Lorie yatangaje ko ntacyo itwaye ko ahubwo ikibazo ari icyo ikoresha.

Yagize ati” Ubu wanywa icupa rimwe cyangwa abiri ugakora amadega(amakosa) ?. Ntabwo umuntu yaba yanyweye icupa rimwe cyangwa atatu ngo umwumve yagiye gusambanya umugore w’abandi kuko aba ari normally ( muzima) kandi umubiri we ukeneye umusemburo.”

Uyu muhanzikazi avuga ko kuba akora ubu bushabitsi bimurinda ibishuko bitandukanye uretse n’ivugabutumwa.

Yagize ati“Urabona ndi single ( ndi jyenyine) ni ntakora wa mugabo bizaba byoroshye kumbona. Ese aho kugira ngo nsambane kugira ngo ndye ,nambare ,sinacuruza ya nzoga amafaranga avuyemo akamfasha muri byo bibazo?”

Uyu muhanzikazi yemera ko Imana ishyigikiye ko akora ubwo bucuruzi kuko iramutse itabishyigikiye yamwima abakiriya, agahomba.

Yemeza ko afite abakiriya benshi, ibintu bituma imibereho ye irushaho kuba myiza.

Yavuze ko hari benshi amaze gufasha guhinduka kubera akabari

Abashumba babivugaho iki?

Umushumba mu itorero rya ADEPR, Habyarimana Desire, yabwiye UMUSEKE ko ibyo uyu muhanzikazi yakoze bidakwiye ari ugushaka guhisha intege nke.

Yagize ati“Ku giti cyanjye ntabwo mbyemera siko byakagombye kuba bikorwa. Ntekereza ko afite ipfunwe ry’ibyo yakoze kuko Ubukirisitu mu Rwanda ntekereza ko ntawakwemera nk’ibyo, akaba ashaka kubihagararaho avuga ko azakora ivugabutumwa. Ntitugomba kwifashisha icyaha kugira ngo izina ry’Imana ryamamare.”

Yakomeje agira ati“Twakagombye kuba duhagurukira hamwe kugira ngo ubusinzi bugabanuke. Iyo noneho ugiye kuzicuruza uba ugiye kubuteza imbere ariko kuko ufite ipfunwe ry’ibyo wakoze bitamenyerewe muri sosiyete ugahita ubigira umurimo w’Imana.

Nta gihe na kimwe Imana yigeze yifashisha icyaha kugira ngo iramire abantu. Hari abantu benshi bajya mu bitaribyo ariko kugira ngo bahishe intege nke zabo bakabitwikiriza ko ari umurimo w’Imana.”

Pasitori Habyarimana yavuze ko uyu muhanzi akwiye gutekereza icyo ashaka mu nzira y’agakiza.

Yagize ati” Namubwira ko akwiye gutekereza icyo ashaka. Akamenya ngo ni iki nshaka mu bukirisitu. Nemera umuntu uba umunyakuri akavuga ngo mfite intege nke ,ndi muri ibi , Imana izampa ubuntu mbivemo. Hari igihe umuntu yitiranya kuba ari umuramyikazi kubwiriza akabyitiranya n’agakiza. Nta muntu yahuye na kristo, yakijijwe neza azi ah’Imana imukuye yajya muri ibyo bintu.”

Pasitori Habyarimana Desire yavuze ko adakwiye gusangiza intege abandi kuko ari ukubayobya.

Yagize ati” Icyo namusaba nareke kubisangiza abantu. Iyo umuntu agize intege nke, akazisangiza abantu yifashishije imbuga nkoranyambag , ku bwanjye aba akoze nabi. Iyo ugeze igihe ubihagararo nk’aho ari ukuri, uba uhemukiye urubyiruko rubaswe n’ubwo businzi, uba ubwiye abantu ngo mukomereze aho ntacyo bitwaye.”

Ishimwe Lorie kuri ubu ubarizwa mu itorero rya Restoration Church ,akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Afite indirimbo zitandukanye ziri mu majwi n’amashusho zirimo “Ndi umwana mu rugo,”Ndagutegereje,”Yesu ni Umugabo” n’izindi.

UMUSEKE.RW
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • IBYISI NZABANDORA says:
    September 27, 2022 at 9:20 am

    Yewe isi yarashaje pe! Ibi ni ukubeshya niyemere wenda ko we inzoga azemera binyuranye n’itorero asengamo ariko areke kuvuga ko ari uburyo bw’ivugabitumwa!

    Reply
  • casimir says:
    September 28, 2022 at 9:19 am

    Sibyo yahoze akora akibifanya n’uburaya ra? Uyu si umwe wavuze ngo yarasambanye cyane amera umurizo?

    Reply
  • Anonymous says:
    September 28, 2022 at 9:30 am

    Ariko numva ko hari namatorero afite hotel, ubwose iyo umu client aye anywa inzoga bamusubiza inyuma cyangwa bamuha services abasabye. Pasteur amfashe ansubize kuko nkunze kudasobanukirwa muri hotel zamatorero yabarokore

    Reply

Leave a Reply to IBYISI NZABANDORA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?