Byiringiro Innocent, umunyeshuri w’imyaka 17 wo mu Karere ka Karongi yatawe muri yombi, akekwaho gutema no gukomeretsa abarimu babiri.
Byabereye mu Mudugudu wa Muciro, Akagari ka Gisiza Umurenge wa Rugabano ku wa 9 Gashyantare 2026.
Mu masaha y’umugoroba ubwo abanyeshuri n’abarimu bari batashye, nibwo uyu munyeshuri w’imyaka 17 wiga kuri muri Groupe Scolaire Rubona yatashye mbere anyura iwabo afata umuhoro ategera abarimu mu nzira atemamo babiri.
Abo bigana bavuga ko ibi byabaye nyuma y’aho uyu musore yari mu ishuri, umwarimu amubona ari kwiga ahetse igikapu, amusaba kugikura mu mugongo kuko yabonaga biri kurangaza abandi banyeshuri, umusore bikamurakaza yumva ko mwarimu yamusebeje.
Abatemwe ni Habineza Donat watemwe ku ntoki na Uwizeye Fabien watemwe ku kaguru. Bombi bagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Rugabano.
Umuyobozi wa GS Rubona, Kubwimana Valerien yatangaje ko Uwizeye Fabien ari we wababaye cyane ndetse ko atari kubasha kugenda neza.
Ati “Byiringiro Innocent wabatemye yari umunyeshuri usanzwe nta myitwarire idasanzwe twari tumuziho”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano wa Rugabano, Kuzabaganwa Vedaste yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye.
Ati “Ni umunyeshuri wakomerekeje abarimu. Inama tugira abarezi ku mpande zombi n’abanyeshuri ni uko bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura no kubahana”.
Ukekwa afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Murenge wa Gashali.
