Ambasaderi Higiro Prosper uhagarariye u Rwanda muri Canada, yahawe igihembo cya Ambasaderi w’umwaka muri iki Gihugu.
Ni igihembo yashyikirijwe na mugenzi we uhagarariye ubwami bwa Maroc, Amb. Souriya Otmani akaba n’Umuyobozi w’abadipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga muri Canada.
Higiro Prosper yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada muri 2019, asimbuye Shakilla Umutoni Kazimbaya wari umaze imyaka itandatu ari Chargée d’Afaires w’u Rwanda muri kiriya Gihugu.
Uyu munsi, Canada ifite abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu barenga 180