BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umunya-Uganda wabuze yagiye i Kibeho yabonetse

Umunya-Uganda wabuze yagiye i Kibeho yabonetse

admin
Last updated: August 22, 2022 4:09 pm
admin
Share
SHARE

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere yatangaje ko Justine Owor ufite ubwenegihugu bwa Uganda wabuze ubwo yari i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kanama 2022, yabonetse ameze neza.

Justine Owor ufite ubwenegihugu bwa Uganda yari yabuze ubwo yari i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru

Mu itangazo rya Polisi y’u Rwanda, rigira riti “Polisi y’u Rwanda irifuza gutangariza abaturage ko Justine Owor, Umunya-Uganda, wari watangajwe  ku wa 16 Kanama 2022, ko yabuze, mu gihe cy’urugendo nyobokama I Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, yabonetse kandi ameze neza.”

Ku wa 15 Kanama uyu mwaka nibwo abakirisitu gatorika bizihije ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Asomisiyo). Abantu baturutse ahantu hatandukanye bagiriye urugendo nyobokamana i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Uyu mugore kimwe n’abandi barenga 20 bari baturutse muri Uganda bari bitabiriye urwo rugendo.

Ku wa 16 Kanama 2022, nibwo byatangajwe ko yabuze, hitangira gushakisha.

Polisi y’Igihugu  yatangaje ko uyu mugore yasanganzwe mu mihanda ya Kigali, asa n’uwataye ubwenge,  ubu  akaba ari  kwitabwaho n’abaganga bo mu Bitaro by’abafite indwara zo mu mutwe i Ndera.

Yongeyeho  ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ndetse  n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka  mu gihugu, bazafasha uyu muturage  kumuhuza n’umuryango we.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
10 Comments
  • mahame says:
    August 22, 2022 at 6:45 pm

    I Kibeho,hazayo amahanga yose. Ese koko,ni Maliya wabonekeye abana b’abakobwa I Kibeho?Kugirango tubyumve neza,twibuke uko byagenze muli Eden.Satani yakoresheje INZOKA,ibonekera EVA,baraganira.We n’umugabo we baketse ko ari Inzoka yavugaga,ntibamenya ko ari Satani wababwiraga.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,n’uyu munsi Satani akoresha “amayeli” menshi kugirango tutamumenya.Bisome muli 2 Abakorinto 2:11.Niyo mpamvu Imana idusaba “gushishoza”, aho gupfa kwemera ibyo batubwiye.Urugero,biriya bibumbano bya Maliya byuzuye I Kibeho (Statues),Imana itubuza kubikoresha mu misengere yacu (Worship).Kutumvira iryo tegeko ry’Imana,ni icyaha gikomeye cyane kizatuma ababikoresha babura ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko bible ivuga.Ni ibiti cyangwa ibumba basize irange !!

    Reply

  • lg says:
    August 22, 2022 at 7:25 pm

    Mahame guma mubyawe ugumane nubwenge bwawe reka kwivanga mubitakureba si wowe ufite ubwenge no kumenya ibyanditse kurusha abantu bose bajya i Kibeho mumisengere yanyu wowe nande !! abantu nkawe bigira abanyabwenge akenshi ntabwo baba bafite kurikira inzira yawe ulimo singombwa ngo abantu bakurikire aho wanyuze kugirango bagere iyo bajya ubundi ninde wakugize rwivanga imisengere iratandukanye reka abo mudahuje nubwo numva wigira umucanza bakore ibyo bumva bili mumyemerere yabo

    August 23, 2022 at 9:17 am

    Wowe wiyise lg,nkuko Matayo 7:13,14 havuga,menya ko hali imyemerere ijyana abantu ku buzima bw’iteka,hakaba n’imyemerere ijyana abantu kurimbuka,ngo kandi abayinyuramo nibo benshi.Bisobanura ko amadini menshi ajyana abantu kurimbuka.Niyo mpamvu 1 Yohana 4:1 hadusaba “gushishoza” (tukabanza gushaka umuntu utwigisha neza bible kandi ku buntu),aho gupfa kujya mu idini yose nkuko benshi babigenza.Ni ikosa rikomeye rizatuma benshi babura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ntitugafate idini nka Adresse.Ntabwo imana yemera aho wasengera hose.

    Reply
    • Anonymous says:
      August 23, 2022 at 10:47 am

      mahame ibyo utazi ujye ubaza bizagufasha, ntuzigere na rimwe wibaza ibyo utari bubonere igisubizo ahubwo uzabaze ufite ubumenyi bwisumbuye k’ubwawe.
      gira amahoro!

  • O says:
    August 23, 2022 at 10:49 am

    Arikose murapfa iki buriwese nakurikire uwo yamenye kd akurikize namategeko yuwo yamenye

    Reply
  • O says:
    August 23, 2022 at 10:49 am

    Arikose murapfa iki buriwese nakurikire uwo yamenye kd akurikize namategeko yuwo yamenye

    Reply

Leave a Reply to O Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?