BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umukobwa wambaye mu ruhame ikanzu igaragaza “ikariso” yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Umukobwa wambaye mu ruhame ikanzu igaragaza “ikariso” yasabiwe gufungwa by’agateganyo

admin
Last updated: August 18, 2022 2:36 pm
admin
Share
SHARE

Umukobwa witwa Mugabekazi Liliane utuye mu Murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo, akaba yaragaragaye mu gitaramo yambaye imyambaro “yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga” ko idahwitse, yasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ifoto ya IGIHE yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga

Inkuru dukesha Bwiza.com ivuga ko uriya mukobwa wagaragaye mu gitaramo cy’umuhanzi Julien Bouadjie wamamaye nka Tayc cyabereye i Kigali mu mpera za Nyakanga 2022, yambaye mu buryo budasanzwe, yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 18 Kanama, 2022.

Ubushinjacyaha burega Mugabekazi wavutse mu 1998 icyaha cyo gukorera ibiterasoni mu ruhame, busobanura ko uyu mukobwa usanzwe acururiza ibinyobwa bisembuye ku Gisimenti, yagaragaye muri iki gitaramo yambaye mu buryo bugaragaza imyanya ye y’ibanga.

Igitaramo cya Tayc cyabereye muri B.K Arena mu ijoro ryo ku wa 30 Nyakanga 2022. Kuva ubwo ifoto yafashwe na IGIHE igaragaza imyambarire ya Mugabekazi yatangiye gusakara mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ikurura impaka kuva ubwo.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rumaze kubona iyi foto rwatangiye kumukoraho iperereza, rumutumizaho kugira ngo rumuhate ibibazo.

Dosiye ye yaje kugezwa mu Bushinjacyaha, mu ibazwa ryabereye muri izi nzego zombi, yemera ko ari we wagaragaye yambaye muri buriya buryo.

Umushinjacyaha yasabiye Mugabekazi gufungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje. Nyuma y’ubu busabe, umunyamategeko yahise asaba urukiko kuburanishiriza uru rubanza mu muhezo.

Inzego z’umutekano, Polisi imaze igihe yihanangiriza abakobwa bambara imyambaro idahwitse, ndetse ngo hari abasigaye bambara amashati yonyine bakajya mu bantu.

IVOMO: BWIZA.COM

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
43 Comments
  • Ikibasumba says:
    August 18, 2022 at 4:41 pm

    Bart ruswa bafunga murugo Nahi abambaye uko babyifuza bagafungirwa muri gereza! Genda Rwanda urinziza. Gusa Ntawuzabakumbura.

    Reply
    • Mugisha says:
      August 18, 2022 at 9:21 pm

      N’ubundi nkamwe mwaruhunze nimwe muvuga ko mutazakumbura u Rwanda, genda uzagwe i mahanga maze tuzarebe

      Reply
  • Ramiro says:
    August 18, 2022 at 5:21 pm

    Ntibyari ngombwa ko ajyanwa mu nkiko. Yaganirizwa gusa. Turebe ibibazo bikomeye kurusha ibi.

    Reply
  • Ramiro says:
    August 18, 2022 at 5:21 pm

    Ntibyari ngombwa ko ajyanwa mu nkiko. Yaganirizwa gusa. Turebe ibibazo bikomeye kurusha ibi.

    Reply
  • Karake Jeanine says:
    August 18, 2022 at 6:36 pm

    Mwatugezaho itegeko lyerekeranye n’imyambarire ngo ejo tutazarirengaho? Ubwo nyine hari itegeko uriya mukobwa yishe. Ariko kandi uwafashe amafoto akanayashyira ku Karubanda kandi abona byitwa ibiterasoni, nawe yagombye kuba ari muri pirizo ndetse n’ikinyaamakuru cyanga ibinyamakuru byabyamamaje bigaakurikiranywa. Iyo itegeko rihali lyagombye kureba buri wese.

  • JP says:
    August 19, 2022 at 6:42 am

    Aba bacamanza babuze icyo bakora gifite akamaro ? Tubabwire ahaba ruswa n’amabandi ? Ese iyo ugiye kwoga wambara iki ? Mureke abakiri bato binezeze mushakire ibibazo by’ukuri ibisubizo…

    Reply
    • Patos says:
      August 19, 2022 at 9:01 am

      Ubivuze neza nyine najye ku mazi kandi naho hari imyenda yabugenewe ntimukabe ibicucu byigana abera bitazi impamvu.Ibaze kwambara ubusa muri Stade.Igitsina ntabwo bacyandarika kuriya.
      Ariko uwamufitoye nawe akurikiranwe kuko ntibyemewe pe

      Reply
  • La Rose says:
    August 19, 2022 at 7:11 am

    ariko nk’uyu ngo ni Ikibasumba uvugako atazakumbura u Rwanda azarureke,hari benshi barukunda kdi bazarukumbura,ubu c uruhoye ko rwubahirije amategeko yanditse?n’ubwo ntazi aho uherereye mubigararagara ntabwo ururimo,nonese aho uri nta mategeko agenga abenegihugu ahaba?mwebweho nziko mwitwararika cyane ngo batabaturumbura nimpamvu muvyga ubusa musebya u Rwababyaye

    August 19, 2022 at 8:55 am

    Dushyire mugaciro ntabwo kwereka abantu igitsina muruhame aribyo kuko hari aho bikorerwa ,wenda mutubyiniro ku mazi ariko muri Stade ntabwo aribyo.Naho ibyo gukurikitanwa ni ngombwa nubwo habamo imbazi ariko Ibyo yakoze bihanirwa n’amategeko keretse arwaye mu mutwe nabwo byemejwe n’abaganga . Ubwo n’abandi mwihane kwambara ubusa muzajye mubikorera ahabigenewe

    Reply
  • Patrick says:
    August 19, 2022 at 8:55 am

    Cyakoze amategeko aragwira!!! nabacamanza baragwira barabura kuburanisha abariye ruswa, ababangamiye umutekano w’igihugu bakita kubiyambariye uko bifuza….le ridicule ne tue pas!!!!!

    Reply
    • Vick says:
      August 20, 2022 at 7:18 am

      Tunga urutoki uwo uzi wariye cg watanze ruswa maze urebe uburenganzira bugira aho butangirira naho burangirira wowe ko utaragenda wambaye ubusa menya ngo mu Rwanda hari amategeko abihana

  • Bazasyamvome says:
    August 19, 2022 at 10:46 am

    Birakabije rwose!nk’i Kigali hari abakobwa batacyambara amakariso,yakwambara utwenda tugufi iyo yunamye cyangwa akicara uhita ubona munda imbereeee mu bifu!!

  • Muhire eugene says:
    August 19, 2022 at 1:11 pm

    Ariko murasetsa ubuse ko numva beshi mushyigikiye kiriya kiryabarezi hagize nkumugabo ugitsucyiraho ntiwasanga ariye 25 ngo yafashekungufu mwabaye mute? Umwaka icyaha nicyimuhama azawurye eugene ndabyemeye

  • Nyirangazari says:
    August 19, 2022 at 1:17 pm

    Afite batugi cyiza pe

    Reply
  • Nyirangazari says:
    August 19, 2022 at 1:17 pm

    Afite batugi cyiza pe

    Reply
  • Consolee says:
    August 19, 2022 at 3:17 pm

    Ahhhh Urwanda nirwiza kdi rufite abari beza.kuki mushaka gusebya Urwanda bari b’urwanda.mureke dusigasire umuco wacu ntitugateshe agaciro uwakaduhayep!!!ijo tutazavaho duhindura ico umucowacu.bari beza burwanda ko ntawe uyobeweko muribeza kuki mushaka kwiyerekana nkabanyamahanga.Ndumunyarwanda iteka ntigacike kdi agahugu umucowako akandi uwako.

  • Isaac says:
    August 19, 2022 at 3:30 pm

    Umuco wo kudahana wajegeje u Rwanda kugeza ku mahano tuzi twese.Bitangira buhoro buhoro bikagera kure.Kujya muruhame wambaye ubusa hari ababyeyi bakabirebera gusa ntibayaba Ari byo pe!uyu mukobwa ahanwe bibere n’abandi urugero bajye bambara bikwije niwo muco nyarwanda

  • Pastor NARAMENYE Athanase says:
    August 19, 2022 at 7:20 pm

    Umuco wo kwiyandarika ntabwo ari mwiza abantu bakagombye gukora ibibahesha agaciro uyu ibyo yakoze nibimutesha agaciro bigasuzuguza abari b’Urwanda

  • Pamela says:
    August 20, 2022 at 10:15 am

    Muraho neza ! Ibyabaye nukuri biteye isoni nikimwaro mu gihugu cyacu birabaje kubona twifuza kubaho nkiyindi migabane kandi buriya buri migabane ugira ibyawo kandi bifite impamvu , ubu usanga umuntu yambeye kuriya wamubazi ATI turi muri summer niba iyo summer time iba kuri namwe jye byaranyobeye ariko , buri agahugu katagira umuco karacika koko biriya ntibikwiye naho uwafashe ifoto numva ntakosa yakoze kuko nubundi Aho yarari uyu mwari hari kukarubanda kandi nubundi nibyo yashakaga , buriya ngu manika agati wicaye , wajya kukamanura ugahagarara , yumvaga buriya ari new fashion gsa ahubwo bafatire hafi ataribyi mwaba mwirebera abanyarwandakazi ngo barakora copy ya new fashion kakahava . Anyway dusigasire umuco wacu nkabanyarwanda.

  • madina says:
    August 20, 2022 at 11:43 am

    Biteye isoni, kwambara ubusa sibyo, burya umuntu niwe wihesha agaciro, bakobwa,babyeyi nimwiyubahe mujye mwambara mwikwize.

    Reply
  • madina says:
    August 20, 2022 at 11:43 am

    Biteye isoni, kwambara ubusa sibyo, burya umuntu niwe wihesha agaciro, bakobwa,babyeyi nimwiyubahe mujye mwambara mwikwize.

    Reply
  • John says:
    August 20, 2022 at 1:38 pm

    Kuri ngewe mbona hakwiye gukemura ikibazo gihereye hasi kuko ushobora gusanga sosiyete iri kumusaba kugira ubupfura kd mu miryango atarize ikinyabupfura

  • Hahirwabasenga emile says:
    August 21, 2022 at 11:35 am

    Ahubwo leta itangire gukora ibishoboka byose

    Bite kumaduka acuruza iyomyambaro iteyo ityo

    Maze bayice ivemo

    Ntizanagaruke mugihugu ahubwo bizagume iyo muburayi n muri leta zunzu bumwe zamerica
    Iwabo wiyomico

    Murakoze

    August 21, 2022 at 11:37 am

    Naho bakomej gufunga bano bakobwa baba barikurengana
    Badaciye niyomyambaro

    Reply
  • Hahirwabasenga emile says:
    August 21, 2022 at 11:37 am

    Naho bakomej gufunga bano bakobwa baba barikurengana
    Badaciye niyomyambaro

    Reply
  • Kagwegwe says:
    August 24, 2022 at 5:14 am

    Nkumuntu uvuga ngo kwambara ubusa nuburenganzira bwe we ko atabwambara abantu benshi baryamye mumagereza kubera igitsina.njye nakwihangana ariko Hari utabibasha rero mubirwanye mushishikaye nkuko umuzunguzayi,guca mukorogo kwhagarika kumuhanda no kuhata imyanda…byagenze bitabaye ibyo kabaye

  • iganze says:
    August 24, 2022 at 10:00 am

    Uyu mukobwa se ubu si umurwayi koko? Niyanure buri wese afite ubwambure bwe.

    Reply
  • BA says:
    August 24, 2022 at 12:13 pm

    Ariko wagirango noneho byabaye icyorezo.Bashiki bacu rwose nimwisubireho mwiheshe agaciro. Kwambara ubusa sibyo bigaragaza ubwiza bwawe ahubwo bigaragaza ko uri icyomanzi. Polisi ihatubere ibafate kuko ni benshi cyane. Ngo nibyo bigezweho? Abagabo turahohoterwa.

    Reply

Leave a Reply to Pastor NARAMENYE Athanase Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

 U Bufaransa bwahagaritse iperereza bwakoraga kuri Agathe Kanziga

4 Min Read
Politike

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

1 Min Read
Politike

RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa  Joseph Kabila .

1 Min Read
Ubutabera

Ubushinjacyaha bwasabiye Fatakumavuta guhanishwaa igifungo cy’imyaka icyenda

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?