BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 25, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Aziya > Umugore wabaye Umudepite yarasiwe iwe n’abantu batazwi

Umugore wabaye Umudepite yarasiwe iwe n’abantu batazwi

admin
Last updated: January 16, 2023 9:13 am
admin
Share
SHARE

Afghanistan: Umugore wabaye Depite n’umuntu wari ushinzwe kumurinda barashwe n’abantu batazwi mu rugo rwe i Kabul nk’uko byemejwe na Polisi.

Mursal Nabizada, yari afite imyaka 32 y’amavuko

Mursal Nabizada, yari afite imyaka 32 y’amavuko, ni Umudepite w’umugore wahisemo kuguma mu gihugu cye aho guhunga igihe Aba-Taliban bafataga ubutegetsi muri Kanama, 2021.

Musaza we ndetse n’undi muntu umurindira umutekano bakomerekejwe n’amasasu mu gitero cyabaye ku Cyumweru.

Umwe mu bakoranye n’uriya mudepite yavuze ko Nabizada ari umuntu utagiraga ubwoba akaba yaranze gukoresha amahirwe yahawe yo guhungishwa.

Aba-Taliban kuva bajya ku butegetsi muri 2021, abagore bagiye bakurwa mu myanya y’ubuyobozi bari bafite.

Umuvugizi wa Polisi i Kabul, Khalid Zadran yavuze ko hatangiye iperereza ryimbitse ku bijyanye na kiriya gitero.

Mariam Solaimankhil wabaye Umudepite yavuze ko nyakwigendera Nabizada yari umuyobozi nyawe, wihagazeho kandi akaba umugore utinyuka kuvuga no guhagarara ku byo yemera, ndetse kabone n’iyo byaba bimushyira mu kaga.

Yanditse kuri Twitter ati “Nubwo yahawe amahirwe yo guhunga Afghanistan, yahisemo kuhaguma akomeza kurwana ku baturage be.”

Nabizada, yakomokaga mu Ntara yo mu Burasirazuba yitwa Nangarhar, yatorewe kuba Umudepite ajya mu Nteko ishinga Amategeko i Kabul mu mwaka wa 2018 ndetse arahaguma no kugeza ubwo aba-Taliban bafataga ubutegetsi.

BBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • agaciro peace says:
    January 16, 2023 at 4:41 pm

    Harya gupfa gutya kandi washoboraga kuba ugiye ahandi ndetse ukazagira n’akandi kamaro ubwo nibyo twita ubutwari? Guhangana n’abasazi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AS Kigali yungutse umutoza mushya

Ubuyobozi bwa AS Kigali, bwamaze kumvikana n’umutoza mushya w’abanyezamu, Dukuze Djuma watozaga…

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Muhizi Anatole wigeze kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame cyagarukaga ku mutungo…

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

Yanga SC iri guteganya gukina na Rayon Sports FC mu mukino wa…

Iby’ingenzi wamenya kuri minisitiri w’intebe mushya

Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe, wari usanzwe ari Visi…

Abapolisi 178 basoje amahugurwa ku kurinda ituze no guhangana n’ibihungabanya umutekano mu mijyi

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, abapolisi 178 basoje amahugurwa ajyanye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
Mu mahanga

Umudipolomate wa RDC afungiwe muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa Cocaïne

1 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Itabwa muri yombi ry’impirimbanyi yo muri Kenya ryazamuriye benshi uburakari

2 Min Read
Mu mahanga

DRC: Fayulu yagaragaje uko Tshisekedi yashatse guhunga ibiganiro byatangijwe na Kiliziya na Angilikani

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?