BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umudepite yasabye ko inkwano ivaho burundu

Umudepite yasabye ko inkwano ivaho burundu

admin
Last updated: November 15, 2022 8:32 pm
admin
Share
SHARE

*Umwe mu bagize Inteko ishingamategeko yasabye ko inkwano ivaho.

*Minisitiri Bayisenge asaba abagiye gushaka gutegura urugo mbere

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango ,Prof Bayisenge Jeannette, yihanangirije ababyeyi  bafata inkwano nk’ikiguzi, asaba abagiye gushinga urugo kubanza kwitegura.

 

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022,ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, ku ngamba iyi Minisiteri ifite mu gushakira umuti ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda birimo amakimbirane mu bashakanye.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeanette, yabanje kugaragaza ko hari bimwe mu bikizitiye umuryango birimo amakimbirane hagati y’abashakanye,gatanya ikomeje kwiyongera ndetse n’igwingira mu bana rikiyongera mu miryango.

Bimwe mu byagaragajwe nk’ibikizitiye umuryango ni ingo zibana mu makimbirane zitamaze kabiri zirimo n’izisenyuka zigishingwa.

Aha niho Hon Depite Ndagijimana Leonard yavuze ko intandaro ari ingo zibana ziri mu manegeka(negative) ahanini kubera amikoro macye bitewe n’imbaraga ziba zarashowe mu gutegura ubukwe.

Hon Ndagijimana yagarutse ku nkwano y’umukobwa, avuga ko ari inzitizi ikomeye ku bagiye ku rushinga, asaba ko yavaho mu rwego rwo kudashora abashakanye mu mwiryane n’ibihombo.

Yagize ati” Inkwano ubu zigeze muri za miliyoni uwo ni umutwaro wa mbere.Umutwaro wa kabiri kugira ngo abone inzu cyangwa ubukode bikaba ari umutwaro uremereye,kugira ngo abone amafaranga y’ubukwe kikaba ari ikibazo ndetse hamwe bagasesagura.”

Yakomeje agira ati “Umuryango wose ugasanga watangiye uri muri negatif(mu manegeka).Mwibaze rero urugo rwatangiye ruri muri negatifu aho ruzagera.Ahenshi aba yafashe inguzanyo muri banki cyangwa yagujije bagenzi be.Turebe ukuntu twavanaho abantu umutwaro w’inkwano.”

Uyu mudepite yagaragaje ko hagakwiye kurebwa uburyo by’umwihariko bufasha umuryango ugiye gushyingiranwa koroherezwa kubona nibura inzu yo kubamo binyuze mu nguzanyo ya  leta  hirindwa ko bagorwa n’ubukode.

Asubiza ikibazo cya Hon Ndagijimana,Minisitiri Bayisenge yagaragaje ko umuryango witegura gushinga urugo uba ukwiye kwitegura, ukajya kubaka urugo ufite ibisabwa byose.

Minisitiri Bayisenge yatangaje ko ubusanzwe inkwano itagakwiye kuba inzitizi kuko atari ikiguzi.

Yagize ati “Itegeko ryacu nta hantu rishyiramo ko utatanze inkwano udasezerana.Inkwano yari ifite igisobanuro cyayo.Ariko ni kwa kundi ikintu kiza tukagifata uko kitari.Nk’ihame ry’uburinganire turabizi ko ari uguha uburenganzira bungana abahungu n’abakobwa,abagore n’abagabo ariko hari imyumvire igenda iyishamikiyeho.”

Yakomeje agira ati”Inkwano yari ikimenyetso cy’ishimwe ariko iyo myumvire ifatwa. Ugasanga n’ababyeyi bayifashe nkaho ari ikiguzi ,nicyo kigomba gushyirwamo imbaraga kurwanywa naho ubwayo n’igisobanuro cyayo  ntabwo byari bibi.”

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango,yasabye abagiye gushyingiranwa kwitondera ahazaza habo.

Yagize ati”Ugiye gushinga urugo yagakwiye kubanza kwitegura aho kwihuta.Aha niho hagomba gushyirwamo imbaraga akamenya ese gushinga urugo ni iki?Nk’uko ukora umushinga ubyara inyungu ukabanza ukawutegura.Igihe rero udafite akazi,udafite inzu sinumva icyo ujya gushinga urugo .Abana wazababyara babeho gute? Bazaba umutwaro kuri leta .Niho hagomba gushyirwa imbaraga.”

Kugeza ubu inkwano ihabwa ababyeyi b’umukobwa ikomeje kugirwaho impaka ndetse hari aho ifatwa nk’ikiguzi.

Itegeko Nº 32/2016 ryo muri 2016 rigenga abantu n’umuryango, mu ngingo yaryo ya 167 rivuga ko “Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubutegetsi rishobora kubanzirizwa n’imihango gakondo ndangagaciro y’umuryango nyarwanda irimo  umuhango wo gusaba no gufata irembo uhuza imiryango y’abifuza gushyingiranwa ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo.

Gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y’ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri (2) yemeranya ko umuhungu n’umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo. Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.”

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeanette

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
31 Comments
  • Aime kabrain says:
    November 15, 2022 at 11:08 pm

    Nukuripe ikwano yagakuwehopee
    Ahubwo akifashishwa mugutangirurugendo murugorwabopee haribyinshi byahindura

    Reply
    • Anonymous says:
      November 16, 2022 at 5:57 pm

      Ngaho nivaho se barayisimbuza iki ubwo mubukwe bishobora kuzavaho njye ndumva abyitanga babareka bagatanga iyo bashoboye ariko bakayitanga naho ubundi abo mungo bo umwe arikunda akanishimisha akarusha mugenzi we

      Reply
  • UWAYISABA Jackiline. says:
    November 15, 2022 at 11:31 pm

    Inkwano si ikibazo k’umuryango ahubwo ikibazo ni imyumvire y’abantu.
    Kuki inkwano yumvikanwaho hagati y’umuhungu n’umukobwa mbere Yuko babimenyesha ababyeyi.

    Mungo z’ikigihe ikibazo si inkwano ahubwo ikibazo ni urukundo rw’ikigihe.

    MURAKOZE.

    Reply
    • Innocent says:
      November 16, 2022 at 2:31 am

      Noex ubund woe wabuzwa niki kuvuga gutyo kand utazi uburyo inkwano ivuna ? ntashimwe ryumunt umwe twese ababyeyi baba baratureze ntabyamashimwe kurumwe ibyo ntibikwiriye kbx

      Reply
    • Valens Bravo says:
      November 16, 2022 at 3:33 pm

      Yes urukundo biragaragara ko rwabaye ruke kbx nanjye ndabona inkano Atari ikibazo cyatuma ingo ziba mumanegeka

      Reply
  • Nyiransabimana says:
    November 16, 2022 at 5:53 am

    Areweeeee ibyo bijyiye gutuma havuka indushyi nyishi Nako ibinyendaro byishi uwo minister turaje tumutere amabuye uwo ni umurengwe bijyiye gutuma abagabo babimbwa noneho uwo ni umunywa urumva imizindaro yabagabo ibisubizo byayo Ra🤣🤣🤣🤣

    Reply
    • Mupfumumum says:
      November 16, 2022 at 1:41 pm

      Mwaretse ubukunguzi koko. Inkwano iveho? Isimbuzwe niki se? Noneho nubukwe buveho? Mwagiye muganira nabakiru koko. Niba hari abafashaka inkwano bazabibwire imiryangi yabo naho abanyarwanda tugomba kugumishaho inkwano
      Ubwo se umukobwa warongorw adakowe twabyita iki?
      Musigaye muhindura ibintu byinshi, ahaho mutubabarire mutaduteza ishyano

      Reply
  • Gi says:
    November 16, 2022 at 7:02 am

    Ubwose ararebye asanga mubibazo bibangamiye rubanda ari Inkwano kuruta ubushomeri burahahanze uziko wagirango umutwe we wuzuye amazi

    Reply
  • Paul says:
    November 16, 2022 at 8:27 am

    Tugiye mu nyurabwenge, inkwano ivuyeho, n’ibirongoranwa umukobwa atahana byavaho, kuko ku ruhande rw’umukobwa niho hagorana, akenshi akoresha inkwana bahawe!!!!

    Reply
    • Anonymous says:
      November 17, 2022 at 4:07 am

      Nonex we ntaba afite umuryango akomokamo kuko utamuha ibyo bishyingirwa noneho umuhungu nawe agashaka inzu nibindi bizabafasha mugutangira kubaka urugo

      Reply
  • Nkundimana says:
    November 16, 2022 at 8:27 am

    Inkwano sikibazo ikibazo nubushomeri buvuza ubhuha nawe se none se umuntu arangije kaminuza nayo ayirangije ari mu munguzanyo araje abuze akazi.nideni rya Banki ntabashije kuryishyura no kwikorera ntibiZamushobokera kuko nta banki nimwe yakongera kumuha inguzanyo.ubwo se murumva ibibazo atari byinshi ahubwo leta nishake uburyo bwose bushoboka h aboneke uburyo bwo bushoboka bw’imirimo Banki nazobere yo gushyira umuntu muri CRAB zibanze zirebe icyo iyo nguzayo bayimuhereye.kuko burya ubunye uburyo bwo gukora ibindi bibazo byose byavaho

    Reply
  • gato olivier says:
    November 16, 2022 at 8:37 am

    inkwano niveho pe kuko niyo ituma narongora kuko banshiye menshi niba arisambu naguraga simbizi uriya mudepite. ibyo yavuze nibyo

    Reply
  • Niyogushimwa says:
    November 16, 2022 at 8:41 am

    Umva ye inkwano sikibazo ahubwo ikibazo nimyumvire yabantu ubuse ntihari abakoye Kandi bakaba bazubatse neza , ahubwo training nizibe nyinshi kubantu bagiye kurushinga naho inkwano ntakibazo kirimo rwose

    Reply
  • Bobo says:
    November 16, 2022 at 8:50 am

    Mu bibazo bibangamiye imiryango, harimo ubukene cg se umutungo udahagije ari na byo bituma iyo nkwano itakiboneka, kuko uko byagendaga ababyeyi bubakiraga abana babo, bakabaremera uko ejo bazamera, intangiriro ikava aho ngaho, ndetse rwose inkwano ntiyigeze iba ikibazo kuko yashakwaga n’umuryango wose, yane uw’umusore, ukazajya gushimira uwo kwa ya nkumi yashimye, kuba rero byareguriwe umusore ku giti cye ni zo mbogamizi. Ikindi kandi ni uko mu kugendana n’ibihe, inkwano yari Inka none yasimbuwe n’amafranga kandi asigaye agoye kuyabona. Ikindi ni ukubera ko imiryango myinshi nticyorora, kuko ahenshi hanabaye imijyi ujya gutanga Inka ugasanga ntizabona urwuri kuko abayihabwa batuye mu mujyi, none rero ni ukuyishakira indi nyito. Imiryango niyongererwe ubushobozi maze rwose inkwano izaboneka. Hanyuma ababyeyi banigishe abana babo ubwenge bizatuma bubaka ingo zifite gahunda ihamye.

    Reply
  • NDUHUYE silas says:
    November 16, 2022 at 9:06 am

    Inkwano si ikibazo ahubwo umukobwa aba ashaka kugaragaza ikirori umuhungu yaba amukunda nawe akiyemera nyuma ubuzima bukabacanga utamukoye yazajya akubwira ko nta gaciro ufite

    Reply
  • Diogene Maestro says:
    November 16, 2022 at 10:20 am

    Mwaramutse muryango nyarwanda. Nkuko bigaragara muri iki gihe buri wese arabona ko ubuzima busigaye buhenze. Kandi mu byukuri amafaranga umuhungu atanga nk’inkwano ni menshi cyane usanga ayakoreye igihe kirekire cyangwa akaba yayaguhije haba muri banki cyangwa inshuti ze. Ugashyiraho ayo ateguza ubukwe, ubukode bw’inzu ibikoresho byo murugo n’ibindi byose bikenerwa kugira ngo urugo ruhagarare ugasanga bifashe nko muri miliyoni ebyiri. Kandi mu byukuri rwa rugo mushinze nta kintu mufite muri yanzu ahubwo mugiye gutangira kwiyubaka bundi bushya.

    Ugasanga namwe ubwanyu imibereho irabagoye, Kandi still muracyishyura amadeni mwishoyemo mukora ubukwe Aho niho hava amakimbirane, gatanya ikaba iraje mutarasoza kwishyura na yamadeni. Ariko burya yamafranga miliyoni ebyiri mwakoresheje mukwa mwitegura n’ubukwe mwakabaye mwarayifashishije mukora ibikorwa bibabyarira inyungu.
    Ku bwanjye nkaba mbona inkwano ivuyeho nibura hari umusanzu byatanga mu mibanire y’abashakanye. Ese ko bavuga ngo inkwano ni ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa, ab’umuhungu nibo batashimwa? Ugasanga umuhungu ni uri in charge y’ibintu byose Kandi ngo haje uburinganire. Kuki abana bombi batafatwa kuburyo bumwe cyane cyane ko baba bagiye no kubana🤷🤷
    Iyi mwumvire ikwiye guhinduka inzitizi zituma abana badashana nizituma bahita batandukana zikavanwaho. Murakoze

    Reply
  • Anonymous says:
    November 16, 2022 at 11:05 am

    Ahhh nibazikureho nubundi ka
    sh zarabuze 🤣🤣🤣🤔

    Reply
  • Theo says:
    November 16, 2022 at 12:59 pm

    Ikibazo si ukuba Inkwano ari ikibazo ahubwo ni ikimenyetso cy’ibibazo byinshi biri mu muryango nyarwanda ….nkunda kubivuga ko uburezi n’uburere ni cyo cya mbere cyamaze kugira ibibazo….ikibazo cy’inkwano ni ikimenyetso..gukemura ikibazo cy’inkwano ni nko kuvura umutwe kɔdi urwaye malariya…kuvuga inkwano mugikomeye ngo uburenganzira bw’umwana .uburinganire butabanjirijwe no kuzuzanya biratuma ababyeyi bavuga bati arize tumurihira adusize dukennye, ntitwamubuza ngo atwumvire ntabwo twabwira umurenge ngo bihagarare ntarakura mu mutwe ….kuko kurongor(w)a ni uburenganzira bwe ….umubyeyi ntaho asinya ko yemeye ubwo bukwe cg abona umwana atarakura ubuyobozi n’amadini arareba imyaka n’amasano gyaa….ibindi ntacyo bivuze barigisha umunsi w’ibirori gusa ,,,,none se ubukwe umubyeyi atagizemo uruhare ruranbuye ubuyobozi ntamwanya uhagije idini ti muzane amaturo urumva bitarangira ari agahararao ubundi ashwi

    Reply
  • Anonymous says:
    November 16, 2022 at 6:15 pm

    Ikibazo sinkwano ahubwo ikibazo nabazihinduye ikiguzi,ati:umukobwa wanjye utazazana 2M sinzamumuha.ubwo rero ugasanga uyaciye ahaye urugero nabandi barite abakobwa.njyewe numva ministere ibishinzwe yagakwiye kugena inkwano ntarengwa kumukobwa uwo ariwe wese hatitawe ko avuka kwande cg hehe cg yize angahe kuko nabyo barabyitwaza

    Reply
  • HAkizayezu seth says:
    November 16, 2022 at 6:19 pm

    Ikibazo sinkwano ahubwo ikibazo nabazihinduye ikiguzi,ati:umukobwa wanjye utazazana 2M sinzamumuha.ubwo rero ugasanga uyaciye ahaye urugero nabandi bafite abakobwa.njyewe numva ministere ibishinzwe yagakwiye kugena inkwano ntarengwa kumukobwa uwo ariwe wese hatitawe ko avuka kwande cg hehe cg yize angahe kuko nabyo barabyitwaza .ugasanga kko umuhungu akunda umukobwa kdi ashakako babana yiyahuye mumadeni kko abona ntakundi yagira.

    Reply
  • Nzabandora says:
    November 16, 2022 at 6:24 pm

    Aha rwose Hon. Minister yarumye arahuha. Nk’uko barwanya n’indi migenzo iri mu muco ibangamira uburinganire n’inkwano bagombye kumva ko ibubangamiye. Keretse niba itegeko rivuga ko iyo ibibangamye ariko byungura umukobwa n’umuryango we bidakorwaho! Aho ikiganiro cyahita gihanagara. Ariko se niba atariko bimeze, Hon. Minister musobanura mute niba abana bose bangana ko niba bagiye gukora ubukwe umuryango w’umuhungu (noye kuvuga umuhungu n’ubwo bizwi neza ko inkwano isigaye ireba urongora /Umusore) ugomba gutanga icyo mukita urwibutso/ishimwe n’utundi tubyiniriro ariko mu by’ukuri cyahindutse ikiguzi ukurikije uburyo bisigaye bikorwa! Ese mu gushinga urugo ufite inyungu ni nde hagati y’umuhungu n’umukobwa ku buryo ariwe ukwiye gutanga iri shimwe! Ese umuryango w’umuhungu wo kuki nta shimwe uhabwa niba abana bangana? Uyu mudepute watanze iki gitekerezo ndamushimye niwe uhagarariye rubanda! Naho Minister we nareke kujijisha abantu niba bitari byaranatekerejwe Minisiteri ayoboye ibitekereze cya berure bavuge ko uburinganire atari ngombwa mu bintu byose! Nimureke tujye duterura ahandi ariko tunaterure neza. Nta muzungu uzumva agurisha umwana we ngo ni inkwano ahubwo amuha icyo yamuteganyirije iyo agiye gushaka cg amaze gukura!

    Reply
  • Anonymous says:
    November 16, 2022 at 7:58 pm

    Aha baba bakoze byiza kabisa, ahubwo batwigire n’uburyo umukobwa n’umuhungu mbere yo gusezerana buri wese yajya agaragaza icyo yonjiranye murugo kugirango nibanatandukana azatware icyo yzanye bityo bakinjiza murugo ibingana 50/50 kuri buri wese, bizagabanya imibare abakobwa binjirana mungo

    Reply
    • Anonymous says:
      November 17, 2022 at 4:38 am

      Shahu se… Wavuze ko mbere bakwago (50,000frw) ariko ubu mumyaka itarenze 3_4 bari gukwa (1,000,000frw) jye nubundi nari naravuze ko ntagikwe nteze ariko iyo idea ya ministry ikunze nakwisubiraho daaaa😂😂😂

      Reply
  • Anonymous says:
    November 16, 2022 at 8:00 pm

    Cyane ko iyo mico yinkwano nubundi yabagaho batarazana uko kunganya uburenganzira kumutungo kdi warashatswe n’umugabo, aha rero iyo urebye usanga umugabo abirenganiramo

    Reply
  • Dushimimana issa says:
    November 17, 2022 at 6:33 am

    Hhhhh inkwano sikibazo rwose ahubwo abazizamura bakamera nkaho barigucuruza abakobwa babo sinzi aho babikura ntampamvu yokutugora nigumeho ariko ingenwe Ibe imwe apana gukosha nkabagurisha ikibanza bashake nubundi buryo mbere bajya bafasha abagiye kurushinga bakaganirizwa mbere yogutegura marriage banjye babanza gutegura urugo kuko maririage niyumunsi umwe ariko urugo nubuzima bwawe bwose kuko ushobora kwica marriage bikarangira ariko ushobora kwica urugo ukazabaho wicuza igihe cyoseeee

    Reply
  • Jerome Ndayishimiye says:
    November 17, 2022 at 8:07 am

    Kuri jewe ndashigikiye uyo mudepite cane gose inkwano yovaho ahubwo hakaba inama mumuryango wumuhungu numukobwa amafaranga agatanga se wumuhungu na se wumukobwa kuko itegeko rivuga ko umuhungu angana numukobwa Hama abavyeyi bagaharura amafaranga bakayaha abagiye kubana bakababwira ko aya agiye kubafasha kubaho kwanyu urakwa umukobwa amezi abiri ngo dutandukanye abo badukuriye nibabe baraba ibihe tugezemwo bahindura namategeko amwamwe kuko ivyakera si vyubu tujane nibihe

    Reply
  • Pastor samwelie says:
    November 18, 2022 at 1:19 am

    Ngahoda arega reta iziko abagore barabakera ububu nubucuruzi kbs nibagire badutabare rwise bayivaneho pe%

    Reply
  • [email protected] says:
    November 18, 2022 at 9:31 pm

    Inkwano rwose nibe ihagaze tubanze tumenye ibyaribyo

    Reply
  • Dorocah says:
    November 19, 2022 at 9:12 am

    Ubworero inkwano nivaho nibishyingiranwa bizavaho nubundi ubwobyose bizaba bireba wamuhungu kuko inkwano yifashishwaga mukugura ibyuzaryana murugo rwawe ntago ababyeyi bayisigarana rwose njye ndumva ntacyo bakijijepe!!!!

    Reply
  • Tfach says:
    November 19, 2022 at 11:55 pm

    Njyewe mbona inkwano Ari imbogamizi kubasore bari hanze aha irigutuma badashaka kuko inkwano ubu iri muma million knd mubyukuri abasore bayatunze babarirwa kuntoki, ikindi nubwo baba bayatunze byabafasha gutangira urugo rushya kugirango ruzabashe guhashya ubukene.

    Erega hokugirango bahe umuryango w’umukonwa inkwano ejo azicwe ninzara ageze murwe ibyo ntabwo bikwiye rwose njye nikombyuma.

    Reply
  • Lickypampower says:
    November 27, 2022 at 9:30 pm

    Njye ndumva inkwano zavaho peeeee
    Kuko zirimubintu bituma abasore tutarongora niyo. Usanga ukundanye numukobwa ugasanga nkababye bumukobwa barikuguca amafranga menci kandi nabo ubwabo babonako nayo wabona..
    Inkwano niyo itubera imbogamizi itumatutarongora
    Uwo muntu wazanye icyogitekerezo ndamu shigikiye.. Bitaribyo nituzigera dushaka abagore.

    Reply

Leave a Reply to [email protected] Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

1 Min Read
Politike

RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa  Joseph Kabila .

1 Min Read
Politike

Minisitiri Kayikwamba yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC

3 Min Read
Politike

Algeria yirukanye abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?