BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ukraine yamaramaje ko nta butaka bwayo buzomekwa ku Burusiya

Ukraine yamaramaje ko nta butaka bwayo buzomekwa ku Burusiya

sam
Last updated: August 13, 2025 10:16 am
sam
Share
SHARE

Perezida Volodymyr Zelensky yamaramaje ko Ukraine itazigera ireka akarere ka Donbas ngo gatwarwe n’Uburusiya nk’ingurane kugira ngo habeho agahenge k’intambara imaze igihe yarashegeshe igihugu cye.

Zelensky yabivuze mbere y’inama izahuza Donald Trump na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, izabera muri leta ya Alaska muri Amerika ku wa Gatanu.

Ni mu gihe Perezida Putin yifuza ko Ukraine yahara ibice ikigenzura by’Akarere ka Donbas mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Naho Trump we avuga ko, uko byagenda kose, kugira ngo amasezerano y’amahoro agerweho, hazabaho guhara bimwe mu bice by’uturere twa Ukraine.

Ibi byifuzo bya Trump na Putin, Zelensky avuga ko ari inzozi zitazagerwaho, kuko Ukraine ititeguye na rimwe gutanga ubutaka bwayo nk’impano ku Burusiya.

Zelensky avuga ko igisirikare cye cyiteguye gusenya imitwe y’ingabo z’Uburusiya zikomeje gutera intambwe zerekeza hafi y’umujyi wa Dobropillia no kwigarurira uduce twinshi.

Yavuze ko Uburusiya bugomba kugaragaza mbere ibyo Perezida Trump na Putin bazaganiraho, bitabaye ibyo ngo guhura kwabo ntacyo kuzatanga.

Zelensky yavuze ko kuva muri Donbas ari ugufungura ku mugaragaro ibitero by’Uburusiya, ibintu Ukraine ngo itarota ikora.

Yanavuze ko bari gucungira hafi Uburusiya kuko burimo gutegura ibitero bishya mu bice bitatu byo ku rugamba: mu duce twa Zaporizhzhia, Pokrovsk na Novopavlov.

Akarere ka Donbas, kifuzwa cyane na Putin, kagizwe n’uturere two mu burasirazuba bwa Luhansk na Donetsk, igice kinini kigaruriwe n’Uburusiya kuva mu mwaka wa 2014.

Uburusiya ubu bugenzura Luhansk hafi ya yose ndetse na hafi 70% by’akarere ka Donetsk.

Muri Gashyantare 2022 nibwo Uburusiya bwagabye igitero cyeruye kuri Ukraine. Kuri ubu, bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?