Perezida Volodymyr Zelensky yamaramaje ko Ukraine itazigera ireka akarere ka Donbas ngo gatwarwe n’Uburusiya nk’ingurane kugira ngo habeho agahenge k’intambara imaze igihe yarashegeshe igihugu cye.
Zelensky yabivuze mbere y’inama izahuza Donald Trump na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, izabera muri leta ya Alaska muri Amerika ku wa Gatanu.
Ni mu gihe Perezida Putin yifuza ko Ukraine yahara ibice ikigenzura by’Akarere ka Donbas mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Naho Trump we avuga ko, uko byagenda kose, kugira ngo amasezerano y’amahoro agerweho, hazabaho guhara bimwe mu bice by’uturere twa Ukraine.
Ibi byifuzo bya Trump na Putin, Zelensky avuga ko ari inzozi zitazagerwaho, kuko Ukraine ititeguye na rimwe gutanga ubutaka bwayo nk’impano ku Burusiya.
Zelensky avuga ko igisirikare cye cyiteguye gusenya imitwe y’ingabo z’Uburusiya zikomeje gutera intambwe zerekeza hafi y’umujyi wa Dobropillia no kwigarurira uduce twinshi.
Yavuze ko Uburusiya bugomba kugaragaza mbere ibyo Perezida Trump na Putin bazaganiraho, bitabaye ibyo ngo guhura kwabo ntacyo kuzatanga.
Zelensky yavuze ko kuva muri Donbas ari ugufungura ku mugaragaro ibitero by’Uburusiya, ibintu Ukraine ngo itarota ikora.
Yanavuze ko bari gucungira hafi Uburusiya kuko burimo gutegura ibitero bishya mu bice bitatu byo ku rugamba: mu duce twa Zaporizhzhia, Pokrovsk na Novopavlov.
Akarere ka Donbas, kifuzwa cyane na Putin, kagizwe n’uturere two mu burasirazuba bwa Luhansk na Donetsk, igice kinini kigaruriwe n’Uburusiya kuva mu mwaka wa 2014.
Uburusiya ubu bugenzura Luhansk hafi ya yose ndetse na hafi 70% by’akarere ka Donetsk.
Muri Gashyantare 2022 nibwo Uburusiya bwagabye igitero cyeruye kuri Ukraine. Kuri ubu, bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.