Mu Karere ka Rubavu hafatiwe umugabo w’imyaka 40 witwa Ernest, ukekwaho kwicira mugenzi we, Mbituyimana Ildephonse w’imyaka 30, mu isantere yo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga , aho basangiraga izonga; agahita atoroka.
Ni ubwicanyi bwakorewe mu isantere ya Rucyeri iri mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga kuwa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare, aho ukekwa yahise atoroka, hatangira ibikorwa byo kumushakisha aza gufatirwa mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi.
CIP Hassan Kamanzi yavuze ko Ernest yafatiwe mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ubwo yari arimo kugerageza gutoroka. Ati: “Nyuma yo gutera icyuma mugenzi we wahise anahasiga ubuzima, uyu ukekwa yahise acika.”
Yakomeje agira ati “Ku bufatanye bw’abaturage na Polisi rero twamufatiye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu arimo agerageza gutoroka ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubavu aho iperereza ryahise ritangira.”
Kuri ubu, Ernest afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubavu nyuma yo gutabwa muri yombi, mu gihe hakomeje iperereza no gukorwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa Polisimu Ntara y’Amajyepfo yongeyeho ko gufata uyu mugabo byanagizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru, aboneraho no kubashimira ku bufatanye bwiza bukomeje kubaranga hagati yabo na Polisi y’u Rwanda.
