Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki ya 15 Mutarama, akubiyemo amatora ya perezida, abagize inteko ishinga amategeko, n’inzego z’ibanze. Ariko, kuva ku itariki ya 10 Mutarama, Ingabo za Uganda zongerewe mu mijyi minini y’igihugu. Ubu ingabo zirakorana irondo n’abapolisi.
Nk’uko Umuvugizi w’Ingabo za Uganda abitangaza, ngo kohereza ingabo ni igisubizo ku mpungenge z’urugomo rushobora kwaduka mu gihe cy’amatora muri Uganda. Ariko muri abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bamwe babona ko ari ukugerageza gutera ubwoba.
Imodoka z’imitamenwa hamwe n’imitwe y’ingabo byagaragaye cyane kuri iki Cyumweru, itariki ya 11 Mutarama, ku masangano menshi y’umurwa mukuru.
Kuri Rahim, wagiye kwamamariza Perezida Museveni mu gace ka Kawala, ibi birabahumuriza.
Aganira na RFI dukesha iyi nkuru yagize ati: “Perezida wacu yatwijeje amahoro mu myaka hafi mirongo ine. Nta makimbirane. Rero, ni ibisanzwe ko ashaka kurinda ibyo yagezeho.”
Muri ako gace, kazwiho kubamo abantu benshi bashyigikiye umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, Bobi Wine, bo baribaza impamvu y’izo ngabo ndetse n’igaragara ry’umutwe ushinzwe umutekano ngo usa nk’aho ari mushya, nk’uko Joseph, umukanishi yabitangaje.
Ati: “Batwara moto, bambaye imyenda ya polisi, ariko bambaye amakoti akingira amasasu, kandi bafite intwaro nyinshi. Nabibonye bwa mbere ku wa Gatandatu. Sinzi icyo bakora. Baba bagendagenda.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza biracyakomeje, aho biteganijwe ko abakandida bombi nyamukuru biyamamaza mu murwa mukuru kuri uyu wa 12 na 13 Mutarama, ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza mbere y’amatora mu minsi itatu.
