BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Ubumwe bw’Ubulayi bwafatiye ibihano abarimo Maj Willy Ngoma

Ubumwe bw’Ubulayi bwafatiye ibihano abarimo Maj Willy Ngoma

admin
Last updated: December 9, 2022 8:34 am
admin
Share
SHARE

Umuryango w’Ubumwe bw’u Bulayi, EU wafatiye ibihano abanye-Congo umunani barimo umuvugizi wa M23 Maj Willy Ngoma n’umuyobozi wa FDLR, Col. Ruvugayimikore Protogene.

Maj. Willy Ngoma yafatiwe ibihano na EU

Ni ibihano bafatiwe kuri uyu wa Kane, tariki 8 Ukuboza 2022, aho bigomba kugeza mu Ukuboza 2023 ariko bishobora kwongerwa.

Itangazo ryasohowe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU) rivuga ko aba bafatiwe ibihano batagomba gukandagira ku butaka bw’u Burayi no gufatira imwe mu mitungo yabo n’ibindi.

Abafatiwe ibihano na EU ni Maj Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, ni umutwe ukomeje guhangana n’ingabo za leta ya Congo, FARDC.

Uru rutonde kandi hariho umunyemari w’Umubiligi, Alain Goetz, aho ashinjwa gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko muri Kivu y’Amajyepfo yifashishije imwe mu mitwe yitwaje intwaro.

Mu byo EU ishinja aba baturage ba Congo harimo kugira uruhare mu ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, ubwicanyi n’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uturuka ku mitwe yitwaje intwaro.t

Itangazo rigira riti “Icyemezo cy’uyu munsi kiri murongo wa EU wo gushyigikira Repubulika Iharanira Demokaras ya Congo gushakira amahoro n’umutekano urambye u Burasirazuba bwa Congo.”

Uretse Maj Willy Ngoma, uru rutonde rw’abantu 8 ruriho umuyobozi w’umutwe ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda ugizwe n’abasize bakoze Jenoside, FDLR-FOCA, aho ashinjwa guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo no guhohotera abaturage.

Hariho kandi umugande, Meddie Nkalubo umwe mu bayobozi bakuru ba ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda, Justin Bitakwira, wabaye Minisitiri muri Congo,  Joseph Nganzo Olikwa TIPI  uzwi nka Col Tipi Ziro Ziro wahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo za FARDC.

Maj Willy Ngoma uvugira M23 arashinjwa kugira uruhare mu mutekano muke, amakimbirane, guhonyora uburenganzira bwa muntu, kugaba ibitero ku baturage b’abasivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abandi bari kuri uru rutonde ni Desire Landroma Ndjukpa uzwi nka Lokana Lokanza naWilliam Yakutumba akaba komanda mu mutwe wa Mai Mai.

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Karake Jeanine says:
    December 9, 2022 at 7:11 pm

    Ndabona bahana abashyira mu bikorwa iyo migambi mibisha. Abayicura bo bazahanywa lyali? Kuki abazungu nka Louis Michel na Blair cyanga Clinton batari kuri ruriya rutonde? Yaba EU itazi uruhare rwabo?

    Reply

Leave a Reply to Karake Jeanine Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?