BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda rwemerewe miliyari 20 Frw yo gufasha abasirikare bari Mozambique  

U Rwanda rwemerewe miliyari 20 Frw yo gufasha abasirikare bari Mozambique  

admin
Last updated: December 1, 2022 7:11 pm
admin
Share
SHARE

Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rwemerewe u Rwanda inkunga ya miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika yo gufasha ingazo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique gushya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado

Ni amakuru yemejwe na Guverinoma y’u Rwanda, kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yashimiye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri iyi nkunga yo gutera ingabo mu bituga abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique.

Ati “U Rwanda rwishimiye inkunga yatangajwe uyu munsi n’inama y’u Burayi ya miliyoni 20 z’amadorali izatangwa n’Ikigega cy’Uburayi gitera inkunga ibikorwa by’amahoro, kugirango Ingabo z’u Rwanda zirimo gufatanya n’iza Mozambique zibashe kugira ibikoresho n’ibindi nkenerwa mu kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, zigarure amahoro ndetse zifashe abavuye mu byabo gutaha amahoro.”

Minisitiri Biruta yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakomeza gufasha mu bikorwa bigamije kurwanya iterabwoba kuri uyu mugabane w’Afurika n’ahandi ndetse bagakorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika, itangajwe nyuma y’umunsi umwe, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ashimangiye ko nta n’igihugu cyangwa umuryango ufasha ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, gusa yari yahishuyeko hari abemeye gufasha kandi bazashima babikoze.

Perezida Kagame ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri w’Ubuzima mushya, Dr Sabin Nsanzimana n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Dr Yvan Butera.

Yagize ati “Muri Mozambique dufiteyo ingabo n’abapolisi barenga ibihumbi bibiri, ndetse hafi 2,500, ejo hashize twongereyeyo izindi ngabo. Twazongereyeyo kubera ko kuva twahagera hari ibibazo byinshi byakemutse, dufatanyije n’abenegihugu, hari n’ibindi bibazo bigikomeza kubera ko ntabwo twashoboraga gukora ahantu hose.”

Perezida Kagame yari yibukije ko u Rwanda nta n’urumiya ruhabwa yo gukoresha muri ibi bikorwa.

Ati “Bisobanuke neza, nta gihugu na kimwe, nta muryango n’umwe uraduha n’urumiya rwo gukoresha muri ako kazi, ni amafaranga y’igihugu turi gukoresha, muri bya bike dufite turasangira. hari abatubwira ko bazadufasha turategereje, nibadufasha tuzabibashimira kandi birakwiye…”

“Hari abibwira ko hari abanyujije amafaranga hasi bakatwishyura, hari abagize bate, ndabivuga niba ataribyo ndaza kwifuza kubona uwampakanya, ariko nagirango ibyo bibanze bive mu nzira… Twatanze ubuzima bw’abana bacu gufatanya n’aba Mozambique, tunatanga n’amikoro yacu make dufite.”

Muri Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare n’abapolisi basaga 1000 mu Ntara ya Cabo Delgado, mu bikorwa byo guhashya ibyihebe byari byarazengereje iyi ntara, ni nyuma y’uko u Rwanda na Mozambique basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.

Kugeza ubu, abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique bamaze kugera ku 2,500 barimo naboherejwe muri iki Cyumweru, nyuma y’uko ibihugu byombi byemeranyije ko ingabo z’u Rwanda zikurikira ibyihebe n’ahandi hose byahungiye.

Ubumwe bw’u Burayi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 20 z’amadorali

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • gatare says:
    December 2, 2022 at 11:36 am

    Intagondwa z’Abayisilamu nta muntu ujya azitsinda.Dore ingero:Amerika yakoresheje trillions usd kugirango itsinde aba Talibans,icyura ingabo n’ikimwaro kinshi nyuma y’imyaka 20!! Amerika irwanya Islamic states,AL Shabab,Al Qaeda,etc…Byaranze.Israel ntako itagira ngo irimbure Hezbollah,nabyo byaranze.Uganda ntacyo itakoze ngo itsinde ADF.Byaranze.Ikibabaje nuko ibi byihebe bivuga ko birwanira imana yabyo,Allah.Imana y’Abakristu nyakuli,itubuza kurwana,ikadusaba gukundana.Ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5:44 havuga.Ikongeraho ko abanga kumvira iyo nama izabarimbura bose ku munsi w’imperuka.Soma Matayo 26:52.

    Reply
    • citoyen says:
      December 3, 2022 at 11:05 pm

      Vana izo propaganda z’abayehova hano. Iyo mana yanyu ibereyeho KUZARIMBURA gusa ituye hehe? Amadini yarabarindagije!

      Reply

Leave a Reply to gatare Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?