BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda rwemeje ko ruryamiye amajanja mu gihe rwaterwa na Congo

U Rwanda rwemeje ko ruryamiye amajanja mu gihe rwaterwa na Congo

admin
Last updated: November 1, 2022 5:24 am
admin
Share
SHARE

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’uRwanda, Alain Mukurarinda yatangaje ko u Rwanda rushyize imbere ibiganiro by’amahoro ariko ruryamiye amajanja mu gihe rwaterwa na RD Congo rwiteguye kwirwanaho.

Alain Mukurarinda yavuze ko ikibazo cy’umutekano mucye muri RDC gikwiye gukemuka mu nzira nziza z’amahoro

Hashize igihe u Rwanda na Congo umubano uhagaze nabi ahanini bitewe n’uko iki gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ukomeje kotsa igitutu no kwirukana mu duce tw’igihugu ingabo za Leta, ibintu u Rwanda rutahwenye guhakana.

Mu kiganiro na televiziyo ikorera ku muyoboro wa Yutubi(Youtube), PRIMO TV Rwanda, yavuze ko kugeza ubu guverinoma ya Congo ikomeje kugira urwitwazo u Rwanda, irushinja gufasha M23.

Alain Mukurarinda yavuze kandi ko atumva uburyo kenshi hakunze kuvugwa umutwe umwe, nyamara mu Burasirazuba bwa Congo hari imitwe myinshi ihungabanya umutekano irimo n’uwa FDRL, avuga ko ikibazo gikwiye gukemuka mu buryo bukwiriye.

Yagize ati “Ko bavuze ko muri kariya Karere hari imitwe irenze 100, u Rwanda rukavugamo uwuteye impungenge, biranumvikana, kuki bahora bavuga imitwe ibiri gusa. Uwo mutwe u Rwanda ruvuga n’uwo Congo ivuga?”

Yakomeje agira ati “Igihe kirageze ngo ibizajya bivugwa wakoma urusyo ugakoma n’ingasire. Wavuga M23 n’u Rwanda ukavuga ,Guverinoma ya Congo, FARDC na FDRL. Ibintu byo gukomeza gufata uruhande rumwe ni byo bituma iyi myaka  itanu , icumi, ishira ikibazo cyitabonerwa umuti.

Akomeza agira ati“Igihe cyose ikibazo kitazavugwa uko kiri, ikibazo cyitazafatwa muri rusange,indi myaka izashira.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yavuze ko Congo iri gufatanya na FDRL mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23 ndetse ko biteye impungenge kuko uyu mutwe wahungabanya umutekano w’u Rwanda, cyakora u Rwanda ngo ruri maso.

Yagize ati “Turyamiye amajanja, turi turiteguye, tugasesengura, Biramutse bigenze gutya, byagenda gute? kugira ngo tutanaterwa dutunguwe.”

Alain Mukurarinda  yongeyeho ko ibikorwa byo gushinja ingabo z’u Rwanda bigamije gushyushya imitwe Abanye-Congo, kugira ngo amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe azaburizwemo.

Umutwe wa M23 kenshi wakunze kuvuga ko abanyecongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakorerwa ihohotera, ugasaba ko ibyo bikorwa bihagarara, bahagabwa uburenganzira nk’Abanyagihugu.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda nawe asanga leta ya Congo yagateze amatwi uyu mutwe, kugira ngo ibibazo bihari bicyemuke.

Yagize ati “Niba hari ibibazo bihari, guverinoma ya Congo ni yicare itege amatwi abaturage bayo, yumve ibibazo by’abantu bayo babishakire umuti.”

Alain Mukurarinda abajijwe niba intambara hagati ya Congo n’u Rwanda ishoboka mu gihe ibihugu byombi byakomeza kutumvikana, asubiza ko “Igihe cyose imiryango ifunguye yo kuganira, nta mpamvu yo kuvuga intambara. Ntabwo guverinoma y’uRwanda icyo ishyize imbere ari intambara, wabona bayigushoraho, ukavuga uti ngiye kwirwanaho, ariko ntabwo wabona unayishoza. Intambara iratangira, ntumenya igihe irangirira.”

Yakomeje agira ati“Ntabwo u Rwanda rushobora gushyira imbere intambara, Abantu bareke gushyira mu mitwe intambara, bashyire mu mitwe yabo inzira z’amahoro. Ku birebana na guverinoma y’uRwanda, icyo yimirije imbere ni uko ikibazo gikemuka mu nzira y’amahoro.”

Kugeza ubu muri Congo ibintu biri kurushaho gufata indi ntera, mu gitondo cyo kuwa wa mbere ibikorwa byose mu Mujyi wa Goma byahagaritswe n’imyigaragambyo y’abaturage bamagana u Rwanda barushinja kwigarurira ubutaka bwa Congo binyuze mu mutwe wa M23.

Abigaragambya  bagaragaye  mu mihanda bafite zimwe mu ntwaro gakondo ndetse hari n’amakuru ko abaturage bavuga ikinyarwanda bakorewe ihohoterwa.

Congo yahaye amasaha Ambasaderi w’u Rwanda ngo ave ku butaka bwayo

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Ben says:
    November 1, 2022 at 10:36 am

    Ahubwo leta ya congo irebye neza igashishoza yasanga FDRL Ariyo yazanye umutekano muke , kuko kugira ngo intambara zitangire muri east zatangiye ubwo xfar yatsindwaga ikajya muri congo ifite nintwaro zayo urebye neza cndp yavutse kumpamvu zatewe na FDRL congo yirengagiza gitera kandi imuzi neza

    Reply
  • Ndengejeho Pascal Baylon says:
    November 1, 2022 at 8:26 pm

    Sinemeranya n’ibyo Mukuralinda avuga yitsa kubyo gushyira mu gitebo kimwe M23 iri ku butaka bwa Kongo ariko amashusho akerekana ko intwaro zambuka zivuye mu Rwanda no muri Uganda, na FDLR nayo iri muri Kongo, ntinagire ibirindiro mu Rwanda. Ibi bivuzeko na Kongo yagombye guha ubufasha FDLR nayo agatera Urwanda kugeza igize ibirindiro mu Rwanda. Ibi bintu birasura inabi izakururira rubanda amakuba arenze ayo tubona hafi. Aha naho umuntu yakwibaza niba ibyo wa mujenerali wavuze ko asenga ngo intambara zidashira ariko rijye zibera mu bihugu bigari, niba atari ukutareba kure. Umunsi umwe izo ntambara zishobora kutugarukira!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

Ibiciro byazamutseho 9,2% muri Gashyantare

Muri Gashyantare 2026 ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,2% ugereranyije na Gashyantare 2025.…

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu…

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura…

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

Imbunzi z'Abarundi zari zimaze igihe mu gihugu cya Tanzania zigiye gusubizwa mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?