BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Mar 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda rwatanze umucyo ku birego birushinja gufasha M23

U Rwanda rwatanze umucyo ku birego birushinja gufasha M23

admin
Last updated: December 22, 2022 8:22 am
admin
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu yasohoye itangazo yamagana ibirego bikomeje kuyishinja gufasha umutwe wa M23 ukorere ku butaka bwa Congo, ivuga ko ababikora bakomeje kwihunza umuzi nyawo w’ikibazo nyakuri.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, kuri uyu wa 21 Ukuboza 2022, rwavuze ko rurambiwe umukino wo guterana amagambo, aho kureba umuzi w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri tangazo rivuga ko gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ari ukwibeshya, kandi bikomeza gutera ibibazo by’umutekano muke mu bihugu bituranyi birimo n’u Rwanda kubera kwirengagiza umuzi w’ikibazo.

Bati “Gushinja u Rwanda gufasha umutwe w’abanye-Congo wa M23 ni ukwibeshya, kandi ni uguhunga ukuri ku mpamvu nyayo y’umutekano muke ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni ingaruka bifite ku mutekano w’ibihugu bituranyi birimo n’u Rwanda.”

U Rwanda rwibukije ko ari ikosa rikomeye kwitiranya ingamba zafashwe zo kubungabunga ubusugire bwarwo no gufasha M23, ndetse ko ari igihugu gifite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bwacyo.

Bagize bati “Ni ikosa rikomeye kwitiranya ingamba zafashwe n’u Rwanda zo kurinda inkiko zarwo no gufasha umutwe witwaje intwaro uwo ariwo wose wo muri DRC. Uyu mukino ushaje wo kwitana ba mwana ni urucantege ku mbaraga abayobozi bashyira mu gushakira amahoro arambye, cyane cyane ibiganiro bya Nairobi na Luanda u Rwanda rushyigikiye byimazeyo.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro na RBA yavuze ko bongeye gusohora iri tangazo kubera ko hari ibihugu n’imiryango ikomeje kutumva neza ibyo u Rwanda rusobanura, ndetse bakabyirengagiza nkana.

Ati “Twongeye kubisubiramo kugirango byumvikane neza, uretse ko uburyo biba byavuzwe naho rimwe na rimwe biba byanditse biba byumvikana neza, ahubwo harimo kubyirengagiza nkana.”

Alain Mukuralinda yavuze raporo y’impuguke ishinja u Rwanda gufasha M23 ibihugu birimo u Bubiligi, u Bufaransa, Amerika, u Budage bishyigikiye, ntawe uracukumbura iyo raporo byimbitse ngo agaragaze uburyo guverinoma ya Congo na FARDC ifatanya n’umutwe wa FDLR, agashimangira ko u Rwanda rutazakomeza guceceka ko FDLR ishaka guhunganya umutekano warwo harimo abaturage 19 bishwe mu Kinigi mu 2019, ibisasu biraswa ku butaka bwarwo ndetse n’abasirikare ba Congo binjira mu Rwanda.

Yagize ati “Wibaza ukuntu ibyo byose biba, u Rwanda ruhora rubisobanura ariko bajya kuvuga ntihagire igitangazamakuru mpuzamahanga, umuryango mpuzamahanga, ibyo bihugu bitangiye kujya muri uwo mujyo ntihagire na kimwe gikomoza kuri ibyo. Ntawundi ugomba kuvugira u Rwanda, nirwo rwa mbere nihagira abaruvugira ni amahire, ariko rufite uburenganzira n’ububasha bwo kurinda umutekano warwo no kwivugira.”

Guverinoma y’u Rwanda ikaba yongeye kwibutsa ko icumbikiye impunzi z’abanye-Congo barenga ibihumbi 80 bahamaze imyaka irenga 20, rusaba imiryango mpuzamahanga kwita kuri izo mpunzi harimo no kumenya ko bafite uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cyabo mu mahoro.

Ku bijyanye n’ubwicanyi bwa Kishishe bugerekwa kuri M23, u Rwanda rwasobanuye ko ibivugwa na leta ya Congo nta muntu n’umwe cyangwa umuryango wigeze ukora iperereza ryimbitse ryakozwe kuri ubu bwicanyi.

Alain Mukuralinda yavuze ko hari amakuru avuga ko aho hantu ingabo za M23 zaharwaniye n’indi mitwe irwanira ku butaka bwa Congo harimo n’ifatanya n’ingabo za leta FARDC, ibintu avuga ko ubwo bwicanyi budakwiye kugerekwa kuri M23 nta perereza ryakozwe kuko bitaganisha ku kugarura amahoro arambye muri kariya karere.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda risohowe nyuma y’iminsi ibihugu by’amahanga bisaba u Rwanda kureka gufasha umutwe wa M23, gusa abayobora uyu mutwe ntibahwemye kuvuga ko babaye bafashwa narwo baba baramaze kugera kure.

Ku butaka bwa Congo hakaba habarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 130, aho imwe muri yo ivuga ko iharanira uburenganzira bwa bamwe mu banyekongo bahohoterwa.

Ni mu gihe impunzi z’abanye-Congo zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme, Mahama na Kiziba zakoze imyigaragambyo zamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa bene wabo basigaye muri Congo, bagasaba ONU guhaguruka bakamagana ihohoterwa rikomeje gukorerwa abatutsi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Ndengejeho Pascal Baylon says:
    December 22, 2022 at 9:03 am

    Iri tangazo rirababaje cyane! Kuki aba bavugizi ba guvernoma bakomeza gushinja Urwanda gukorana na M23? Nonese iyo uvuze ngo baregeka ubwicanyi kuri M23, ntuba werekanye ko uzi ibya M23 ikorera muri Kongo kurusha uko abanyekongo ubwabo babibona? Erega ibihe ntibikiri ibyo muri 1996 yuko haje ubulyo bushya bwo kumenya amakuru! Niyo mpamvu yo kwemeza ko utagomba kuba wicaye i Kishishe ngo umenye ibihaabera! Yego Yolanda – nk’umunyekongo – ashobora kumenya ibihabera kuturusha, ariko kuba atakihatuye, yajya areka abahatuye bakatubwira ibihabera.

    Reply
    • Mukwiye Frodouard says:
      December 23, 2022 at 4:08 pm

      Wowe se ushingira kuki ko na MONUSCO yivugiye ko yabajije impunzi zari muri 30km uvuye ahabereye ubwicanyi. Ubaye umucamanza ibyo wabishingiraho ukagira uwo ushinja?

      Reply

Leave a Reply to Ndengejeho Pascal Baylon Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?