BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubukungu > U Rwanda rwashyizeho inoti nshya ya 5.000Frw n’iya 2.000Frw zifite ibimenyetso bitandukanye n’ibiri ku zari zisanzwe

U Rwanda rwashyizeho inoti nshya ya 5.000Frw n’iya 2.000Frw zifite ibimenyetso bitandukanye n’ibiri ku zari zisanzwe

sam
Last updated: August 30, 2024 2:10 pm
sam
Share
SHARE

Mu Rwanda hagiye gukoreshwa inote nshya ya 5.000Frw n’iya 2.000Frw zifite ibirango bitandukanye n’ibyari bizisanzweho.

Bimwe mu bizaba biranga inoti nshya 5000Frw harimo inyubako ya Kigali Convention Center, mu gihe mu bizaba biranga inoti nshya ya 2000Frw, harimo igishushanyo kigaragara cy’imisozi y’ikiyaga cya Kivu.

Iteka rya Perezida rishyiraho izi noti ryasohotse ku wa 29 Kanama 2024, riteganya ko inoti nshya ya 5000 FRW n’iya 2000 FRW zikoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho, iya 500 FRW, iya 1000 FRW, iya 2000 FRW n’iya 5000 FRW, kandi zifite agaciro mu Rwanda.

Mu ntangiro za 2019, BNR yashyize hanze inoti nshya za 500 Frw ndetse n’1000Frw. Icyo gihe Guverineri wa BNR ,John Rwangombwa, yasobanuye ko hari impamvu nyinshi zatumye izi noti zihindurwa zirimo kuba izi noti zenda gusa, ndetse no kuba inoti ya 500 yari yoroshye cyane.

Banki Nkuru y’igihugu yemeza ko gukoresha amafaranga mashya bihenda Leta, cyane ko akorerwa mu mahanga kuko mu Rwanda nta sosiyete iragira ubushobozi bwo kuzikora.

Nk’inoti nshya za 2000 na 5000 zakorewe mu Burusiya na Sosiyete ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yaho yitwa Goznak, ica leta y’u Rwanda amafaranga asaga miliyari ubariye mu manyarwanda.

Muri 2015, Guverineri John Rwangombwa yasobanuye agaciro kazo mu kuzikora, ati: “Byose hamwe uko ari inoti za 2000 n’iza 5000 twatanze miliyoni n’ibihumbi 900 y’amadolari y’amanyamerika kugira ngo tuzikoreshe, urumva ko ari ibintu bihenze, kugura ziriya noti birahenze… tuzigura hanze kuko hano nta bushobozi dufite bwo kuzikorera.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubukungu

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 7,1% muri Kanama 2025 ugereranyije na Kanama 2024

1 Min Read
Ubukungu

Hasobanuwe impamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda

3 Min Read
Ubukungu

Igiciro cya lisansi cyazamutseho 170 Frw kuri litiro

1 Min Read
Ubukungu

Minisitiri Sebahizi yagaragaje uburyo politiki y’ubucuruzi yakwihutisha ubuhahirane muri Afurika

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?