BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubukungu > Minisitiri Sebahizi yagaragaje uburyo politiki y’ubucuruzi yakwihutisha ubuhahirane muri Afurika

Minisitiri Sebahizi yagaragaje uburyo politiki y’ubucuruzi yakwihutisha ubuhahirane muri Afurika

sam
Last updated: June 10, 2025 11:19 am
sam
Share
SHARE

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Prudence Sebahizi, yagaragaje ko politiki ihuriweho y’ubucuruzi yakwihutisha ubuhahirane bw’ibihugu ku Mugabane wa Afurika.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko abaminisitiri b’ubucuruzi bo mu bihugu bya Afurika baherutse kwemeranya gushyiraho iyi politiki, kandi ko igomba gushyigikirwa n’ibihugu byose kugira ngo itange umusaruro.

Yasobanuye ko iyi politiki yitezweho gukemura bimwe mu bibazo bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ubuhahirane, aho usanga bikoma mu nkokora iterambere ry’ibihugu byinshi bya Afurika.

Yagize ati “Ingamba ya mbere ni ukugira politiki imwe y’ubucuruzi mpuzamahanga duhuriyeho twese nk’ibihugu bya Afurika, iya kabiri ni uko tugomba kwihutisha ubuhahirane hagati yacu.”

Yagaragaje ko hagomba gushyirwa imbaraga mu kwihutisha no gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubucuruzi ibihugu byagiranye, kuko hakigaragara imbaraga nke kandi hari imiryango myinshi ikwiye kwifashishwa mu kuyihutisha.

Yagize ati “Dufite imiryango myinshi nka EAC na COMESA n’indi ishobora kudufasha ariko ugasanga hari imbaraga nke mu kwihutisha ibyo twemeje mu masezerano y’ubucuruzi. Rero twemeranyije ko tugomba kubyihutisha no kubishyira mu bikorwa.”

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda kuko haboneka amasoko mashya, umusaruro w’inganda ndetse n’ishoramari mpuzamahanga bikiyongera.

U Rwanda rufatanyije n’ibindi bihugu bihana imbibi nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Tanzania na Uganda byashyizeho gahunda zihuza serivisi ku mipaka izwi nka One Stop Border Post, igamije kongera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Ibi byose byakozwe mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zari zishingiye kuri politiki itorohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, zikoma mu nkokora imigendekere myiza y’ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubukungu

Igiciro cya lisansi cyazamutseho 170 Frw kuri litiro

1 Min Read
Ubukungu

Ibiciro byazamutseho 6,3% muri Gashyantare 2025

2 Min Read
Ubukungu

BNR yagumishije urwunguko rwayo kuri 6,5%

3 Min Read
Ubukungu

Ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 7,4% muri Mutarama 2025

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?