Mu bihe biri imbere, Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gufungura Ambasade i Algiers muri Algeria, yitezweho kurushaho gufasha ibihugu byombi kwimakaza ubutwererane mu bya dipolomasi no kwagura ubufatanye mu bukungu n’izindi nzego.
Perezida w’u Rwanda uri muruzinduko muri iki gihugu yabikomojeho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 03 Kamena 2025, afatanyije na mugenzi we wa Algérie, Abdelmadjid Tebboune.
Perezida Kagame yageze muri Algérie kuri uyu wa Kabiri aho aba bayobozi bombi basinyanye amasezerano agera kuri 11agamije kurushaho kunoza ubutwererane.
Muri ayo masezerano harimo ajyanye n’ikoranabuhanga, kwimakaza guhanga imirimo, guhanga ibishya, guteza imbere ishoramari, gukora imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga, ay’uburezi bw’amashuri makuru na kaminuza, ajyanye n’ubutabera mbonezamubano n’ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse n’ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi.
Amasezerano y’ubutwererane mu by’ikoranabuhanga yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inkvasiyo Ingabire M. Paula, na Minisiriri w’Ikoranabuhanga wa Algeria Sid Ali Zerrouki.
Abo bayobozi kandi ni na bo bashyize umukono ku masezerano yibanda ku guhanga imirimo, guhanga ibishya no kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Algérie n’u Rwanda bifitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu.
Umubano w’ibihugu byombi uri mu nzego zirimo ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano, uburezi n’izindi.
Mu mpera z’umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algérie, Ahmed Attaf, bahuriye i Sochi mu Burusiya, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.