Irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rya Tour du Rwanda 2026 ryatangiye kuri iki Cyumweru, mu gace karyo ka mbere ryasize inkuru mbi y’akababaro nyuma y’impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri, abandi batandatu barakomereka.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iri rushanwa mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 22 Gashyantare 2026, imodoka yari mu modoka zigize karavani y’iri rushanwa yavuye mu muhanda igonga bamwe mu bari baje kureba isiganwa.
Iyo modoka yari mu zigenda imbere cyangwa ku ruhande rw’abakinnyi b’amagare, zisanzwe zigizwe n’abaterankunga, abayobozi n’abafasha mu gutegura irushanwa. Mu gihe isiganwa ryari rikomeje, iyi modoka yarenze umuhanda igonga abaturage bari bahagaze ku nkengero zawo bakurikiye isiganwa.
Iyo modoka yari mu zigenda imbere cyangwa ku ruhande rw’abakinnyi b’amagare, zisanzwe zigizwe n’abaterankunga, abayobozi n’abafasha mu gutegura irushanwa. Mu gihe isiganwa ryari rikomeje, iyi modoka yarenze umuhanda igonga abaturage bari bahagaze ku nkengero zawo bakurikiye isiganwa.
Itangazo rigira riti: “Birababaje ko abantu babiri bahise bitaba Imana, mu gihe abandi batandatu bakomeretse.” Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga, aho bari kwitabwaho n’abaganga, kandi ubuyobozi bwatangaje ko bukomeje gukurikirana uko ubuzima bwabo buhagaze.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyo modoka kuva mu muhanda, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyabiteye.
Tour du Rwanda ni rimwe mu marushanwa akomeye y’amagare ku mugabane wa Afurika, akurura amakipe mpuzamahanga n’imbaga y’abafana ku mihanda anyuramo buri mwaka. Ubusanzwe karavani y’irushanwa igira uruhare rukomeye mu gutegura no gucunga isiganwa, igendana n’abasiganwa kugira ngo hatangwe ubufasha bwihuse igihe bikenewe.
Abategura iri rushanwa bihanganishije imiryango yabuze ababo, banashimangira ko bakomeje gushyira imbere umutekano w’abaturage n’abitabiriye isiganwa.
