Element uri mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda, agiye guhurira na Kizz Daniel mu gitaramo kizabera muri Suède ku wa 8 Ugushyingo 2025.
Ni igitaramo kizabimburira uruhererekane rw’ibyo uyu muhanzi agiye gukorera mu bihugu binyuranye by’i Burayi nk’uko amakuru ava imbere mu bo bakorana abihamya.
Amakuru ahari ahamya ko Element byibuza afite ibitaramo bigera ku munani ateganya gukorera i Burayi harimo n’iki azaba akorana na Kizz Daniel.
Ku rundi ruhande uyu muhanzi uri kubarizwa muri Uganda aherutse kugaragara mu gitaramo cya Ray G cyabereye mu Mujyi wa Mbarara aho yataramiye abarenga ibihumbi 30 bacyitabiriye.
Element usanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gutunganya indirimbo ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi by’umwihariko mu ndirimbo nka Kashe, Fou de toi, Milele,Tombe na Maaso aherutse gusohora.
Muri Kanama 2025, Kizz Daniel yataramiye i Kigali muri “Giants of Africa” ahava yijeje abakunzi be ko azahita yongera kuhategura ikindi gitaramo.
