Abasirikare babiri bo muri Somalia bakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab, bakagira uruhare mu kwica umuyobozi wabo.
Aba basirikare bishwe ku wa 11 Kanama 2025, nyuma y’uko bari bahamijwe n’urukiko rwa gisirikare gukorana na Al Shabab bakica umuyobozi wari uyoboye umutwe babarizwamo, Aided Mohamed Ali, muri Nyakanga.
Umushinjacyaha Hassan Siyad Mohamed, yavuze ko basanze umwe mu basirikare ba Somalia yarakiriye ibiturika, undi akabishyira munsi y’umusego wa Mohamed Ali, mbere y’uko biturika akahasiga ubuzima.
Yagize ati “Aba bishwe uyu munsi kubera uruhare bagize mu rupfu rwa Aided Mohamed Ali.”
Umuyobozi Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gisirikare, Liban Ali Yarrow, yavuze ko uko byagenda kose abakorana na Al Shabaab bazamenyekana kandi bazahanwa.