Umuturage wo mu Karere ka Rusizi witwa Nsabimana Pascal w’imyaka 55 wari wahawe akazi ko kurimbura imigano, yasanzemo gerenade bikekwa ko yari ihamaze igihe kinini.
Byabereye mu Mudugudu wa Rukohwa, Akagari ka Kagara Umurenge wa Gihundwe ku wa 3 Kamena 2025.
Saaa tatu za mu gitondo ni bwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe bwahawe amakuru ko hari umuturage ubonye gerenade, na bwo buhita bubimenyesha inzego z’umutekano bujyayo burayitwara.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Iyakaremye Jean Pierre, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyo gerenade bakeka ko yahasizwe n’ingabo zatsinzwe zahanyuze zihungira mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ati “Ni gerenade bigaraga ko ishaje. Turakeka ko yari ihamaze igihe kinini. Turashimira abaturage ko basigaye babona igikoresho giturika bakihutira kuduha amakuru. Nta kibazo duheruka kumva cy’ababikinishije ngo bibe byabatwara ubuzima cyangwa ngo bibakomeretse”.
Gitifu Iyakaremye yasabye abaturage gukomeza umuco wo kujya batangira amakuru ku gihe igihe babonye bene ibyo bikoresho bakirinda kubicokoza.
Ati “Ubutumwa duha abaturage ni uko igihe cyose abonye igikoresho giturika agomba guhita abimenyesha z’ubuyobozi. Turabashimira ko aho bakibonye bahita babivuga, ubu nta kibazo duheruka kumva cy’ababonye ibyo bikoresho bakabicokoza, ariko ni ngombwa ko dukomeza gutanga ubu butumwa kugira ngo n’abana babwumve”.