BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Rusizi: Umuturage yavumbuye gerenade aho yarimburaga imigano

Rusizi: Umuturage yavumbuye gerenade aho yarimburaga imigano

sam
Last updated: June 4, 2025 8:45 am
sam
Share
SHARE

Umuturage wo mu Karere ka Rusizi witwa Nsabimana Pascal w’imyaka 55 wari wahawe akazi ko kurimbura imigano, yasanzemo gerenade bikekwa ko yari ihamaze igihe kinini.

Byabereye mu Mudugudu wa Rukohwa, Akagari ka Kagara Umurenge wa Gihundwe ku wa 3 Kamena 2025.

Saaa tatu za mu gitondo ni bwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe bwahawe amakuru ko hari umuturage ubonye gerenade, na bwo buhita bubimenyesha inzego z’umutekano bujyayo burayitwara.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Iyakaremye Jean Pierre, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyo gerenade bakeka ko yahasizwe n’ingabo zatsinzwe zahanyuze zihungira mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ati “Ni gerenade bigaraga ko ishaje. Turakeka ko yari ihamaze igihe kinini. Turashimira abaturage ko basigaye babona igikoresho giturika bakihutira kuduha amakuru. Nta kibazo duheruka kumva cy’ababikinishije ngo bibe byabatwara ubuzima cyangwa ngo bibakomeretse”.

Gitifu Iyakaremye yasabye abaturage gukomeza umuco wo kujya batangira amakuru ku gihe igihe babonye bene ibyo bikoresho bakirinda kubicokoza.

Ati “Ubutumwa duha abaturage ni uko igihe cyose abonye igikoresho giturika agomba guhita abimenyesha z’ubuyobozi. Turabashimira ko aho bakibonye bahita babivuga, ubu nta kibazo duheruka kumva cy’ababonye ibyo bikoresho bakabicokoza, ariko ni ngombwa ko dukomeza gutanga ubu butumwa kugira ngo n’abana babwumve”.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena , Martin Fayulu utavuga rumwe…

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka EID AL ADHA.

Kuri uyu wa gatanu Abayisilamu bo hirya no hino mu gihugu bazindukiye…

Edgar wabaye perezida wa Zambia yitabye Imana ku myaka 68

Edgar Chagwa Lungu wabaye Perezida wa Zambia kuva muri Mutarama 2015 kugeza…

Abasirikare ba RDC babujijwe gushaka bataramaramo imyaka irindwi

Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo cyategetse abasirikare bashya kuguma ari…

Tanzania yafunze urubuga rwa X irushinja gukwirakwiza amashusho y’ubusambanyi

Tanzania yafunze urubuga rwa X rwahoze ari Twitter irushinja kunyuzwaho amakuru ajyanye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

NYARUGENGE: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’urumogi rupima ibiro 36

3 Min Read
Mu Rwanda

Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida Ruto impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Kenya

1 Min Read
Mu Rwanda

Umunyarwanda yabaye Ambasaderi w’umwaka muri Canada

1 Min Read
Mu Rwanda

MIFOTRA yatanze ikiruhuko cy’umunsi wa Eid al-Adha

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?