Umugabo witwa Nizeyimana Jean Damascène wo mu Kagari ka Karangiro mu murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba ubwo yari aryamye nijoro.
Ibi byabaye ku wa 11 Kanama 2025 Saa Saba z’ijoro.
Ahagana mu masaha ya saa ine z’ijoro ryo ku wa 10 Kanama 2025 nibwo mu Karere ka Rusizi hatangiye kugwa imvura nyinshi irimo n’inkuba nyinshi.
Nyuma ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakarenzo, bwaje guhabwa amakuru y’uko hari umugabo witwa Nizeyimana w’imyaka 29 wakubiswe n’inkuba aryamanye n’umugore we ku buriri.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste yavuze ko amakuru bahawe n’umugore wa nyakwigendera ari uko yabonye umurabyo, akanumva ashyuhiranye, yareba umugabo we akabona ari gushikagurika.
Yavuze ko uwo mugore yahise ahamagara abaturanyi bamufasha kumugeza ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo ari naho yaguye.
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yihanganishije umuryango wagize ibyago byo kubura umuntu wabo biturutse ku nkuba, asaba abaturage gukomeza kwitwararika mu gihe cy’imvura irimo imirabyo.
Nyakwigendera Nizeyimana asize umugore n’abana batatu barimo umuto w’amezi 9.