BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Sep 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ruhango: Umugabo arashinjwa gutema Nyina, mwishywa we n’Inka

Ruhango: Umugabo arashinjwa gutema Nyina, mwishywa we n’Inka

admin
Last updated: April 3, 2024 10:08 am
admin
Share
SHARE
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, buvuga ko hari umugabo witwa Kabayiza Cyprien ushinjwa gutema Umubyeyi we, mwishywa we ndetse n’inka yo mu rugo bari batunze.
Karutamashyo Colette n’umwuzukuru we barwariye mu Bitaro bya Gitwe

Ibi byabereye mu Kagari ka Bweramvura ho mu Murenge wa Kinihira nk’uko Ubuyobozi bw’Umurenge bubivuga.

Karutamashyo Colette umubyeyi wa Kabayiza Cyprien, yabwiye Radio/TV1 dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo ushinjwa icyaha cyo gutema Umubyeyi we, mwishywa we ndetse n’Inka yabo yari mu rugo, yacukuye munsi y’urugi ahagana saa tanu zijoro, abasanga ku buriri baryamye arabatema bombi.

Uyu mukecuru avuga ko Kabayiza arangije kubatema yasanze Inka mu kiraro cyayo ayitema ibitsi arigendera.

Ati “Yari amaze iminsi abyigamba kuko aherutse kumbwira ko nubwo namwonkeje ariko muhaye ibere yarihekenya.”

Karutamashyo yavuze ko amuziiza ko atamuhaye umunani, akibaza impamvu  yamuteye gutema mwishywa we ntacyo bapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne  D’Arc avuga ko ayo makuru ari ukuri kuko uyu mukecuru n’umwuzukuru we batemwe n’uyu Kabayiza barwariye mu Bitaro by’i Gitwe ariko ko batangiye koroherwa.

Ati “Bose yabatemye mu gahanga, Inka yo abashinzwe ubworozi bavuze ko nta mahirwe yo gukira ubu bayigurishije.”

Gitifu Uwamwiza avuga ko uyu Kabayiza Cyprien ushinjwa gutema Nyina , mwishywa we n’Inka bari batunze yamaze gushyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo aryoze icyaha cyo gutema abantu n’itungo ashinjwa.

Bamwe mu baturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko uyu Kabayiza usanzwe afite umugore n’abana yahoraga yigamba ko azagirira nabi umubyeyi we kubera ko atamuhaye umunani.

Nta cyumweru gishobora gushira muri aka Karere hatumvikanye inkuru y’umugabo wishe umugore, cyangwa umugore wishe umugabo, ndetse n’itsinda ry’abagizi ba nabi rishinjwa gutema no kwambura abaturage.

Inka Kabayiza yatemye barangije kuyigurisha kuko itabaho
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • lg says:
    February 1, 2023 at 7:16 am

    Uyu uretse gufungwa abantu nkaba bica cyangwa bagahohotera ababyeyi ubuyobozi bujye bubuza ko abo babona uburenganzira nagato kuli iyo mitungo igihe bakoze ibyaha nkibyo bikaba ihame kuko iyo afunguwe akabibona aba ageze kubyo yashakaga ikiza nuko yabibura burundu

    Reply
  • Bavuga Sultan says:
    February 1, 2023 at 1:36 pm

    Ariko mu karere ka Ruhango hari ikibazo sinzi uko kizakemuka.Kandi sinarenganya ubuyobozi kuko nange simbona umuti natanga.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye uburyo agahenge katubahirizwa hagati y’impande zihanganiye…

RRA yatanze miliyoni 464 Frw TVA ku baguzi basabye fagitire za EBM

Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatanu tariki 15 kanama, cyatanze…

Pakistan: Imyuzure imaze guhitana abarenga 300

Inzego z’ubuyobozi zo muri Pakistan zavuze ko imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu…

Hamenyekanye imibare y’abapfiriye mu mirwano y’Ingabo za RDC na Wazalendo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko imirwano y’abasirikare bacyo,…

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

Abashyigikiye Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana umuhuro wa perezida wa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ukraine yamaramaje ko nta butaka bwayo buzomekwa ku Burusiya

2 Min Read
Ubutabera

Abofisiye ba RDF na RCS mu bashinjwa muri dosiye ya APR FC

1 Min Read
Ubutabera

Uganda: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Besigye cyo gufungurwa by’agateganyo

1 Min Read
Ubutabera

Rubavu: Gitifu afunganywe n’abaturage bakurikiranyweho kugurisha Inka za Girinka

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?