Umuyobozi wa sosiyete ya TAT Power Solar Systems’ Nsengiyumva Emmanuel yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, akurikiranweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kubuza cyangwa kuyobya amakuru abitse mu rusobe rw’ihererekana ry’amakuru rwikoresha cyangwa rutikoresha.
RIB yatangaje ko yafunze Nsengiyumva ku wa 6 Mata 2024 kubera ibyaha akurikiranweho . Iyi sosiyete TAT Power Solar yakoraga ifite Icyemezo yahawe na RDB kigaragaza ko ikora ibijyanye no kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba .
Kugira ngo ukorane na TAT byasabaga ko uba ufite ‘application’ muri telefone yawe, hanyuma ukabona ijambo winjiriramo n’ijambo banga uzajya ukoresha, ukabona inyungu bitewe n’ayo washoye.
Amafaranga macye umuntu yashoraga ni 10,000 Frw, hanyuma iyi sosiyete ikamwungukira 270 Frw ku munsi mu gihe uwashoye menshi ari 8,000,000 Frw we akungukirwa 512,000 Frw ku munsi.
Nsengiyumva atawe muri yombi nyuma ny’uko uwitwa Uwimana Jean Marie Vianney wa STT nayo yakoraga ubu buryo bwo gucucura abaturage bababeshya inyungu z’umurengera .
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukangurira abaturarwanda bose kwirinda gukururwa n’inyungu z’umurengera bizezwa bababeshya barangiza bagashora amafaranga yabo.
Sosiyete ya TAT yatangiye gukorera mu Rwanda mu Ugushyingo 2023, yakoreraga mu Turere twa Rusizi, Huye, Kayonza,Rubavu no mu Mujyi wa Kigali.
Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, giteganwa n’ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho gihanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu iva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.
Naho icyaha cyo kubuza cyangwa kuyobya amakuru abitse mu rusobe rw’ihererekana ry’amakuru rwikoresha cyangwa rutikoresha, gihanwa n’ingingo ya 23 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Uwo gihamye ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iva kuri 1,000,000 Frw ariko atarenze 3,000,000 Frw.
RIB yataye muri yombi umuyobozi wa TAT
Leave a comment