BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > RIB ifunze Ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Intara, ukorera mu Mujyi wa Kigali

RIB ifunze Ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Intara, ukorera mu Mujyi wa Kigali

admin
Last updated: October 6, 2022 7:25 am
admin
Share
SHARE

Kabayiza Ntabwoba Patrick, Ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Intara, ukorera mu mujyi wa Kigali uwo bita Provincial Chief Intelligence, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

Imodoka ya RIB ikoreshwa mu gutwara abakekwaho ibyaha

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu mugabo yafashwe tariki 27/09/2022.

Kabayiza ushinzwe iperereza mu mujyi wa Kigali (Provincial Chief Intelligence Officer-PCIO), akekwaho ibyaha byo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, no Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ibyaha bifitanye isano na dosiye yari iri gukurikiranwa mu Ubugenzacyaha.

RIB ivuga ko ibyaha akekwaho yabikoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye UMUSEKEK ko RIB yibutsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bitwaje umwuga bakora.

Ati “RIB iributsa abantu ko ibi byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”

 

ICYO AMATEGEKO ATEGANYA:

GUSABA, KWAKIRA CYANGWA GUTANGA INDONKE gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

KWIHESHA IKINTU CY’UNDI HAKORESHEJWE UBURIGANYA gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamwe n’iki cyaha ahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 3,000,000 ariko atarenze Frw 5,000,000.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
12 Comments
  • Muvunyi says:
    October 6, 2022 at 8:57 am

    Nibyiza kbsa kurwanya abarya ruswa! Gusa murebe nuwitwa Egide Rwagihuta, n’umuryi wa ruswa, kuburyo yivanga no mu ma dossier atamureba! Arikoo akayivangamo ashaka indonke! Kandi asa nkuwakoze Team network bakorana muma station atandukanye ya RIB muri kigali, ubu numva ngo bamutwaye muntara, ubu naho wasanga arimo kubayogoza yitwaje icyo aricyo!

    Reply
  • Muvunyi says:
    October 6, 2022 at 8:57 am

    Nibyiza kbsa kurwanya abarya ruswa! Gusa murebe nuwitwa Egide Rwagihuta, n’umuryi wa ruswa, kuburyo yivanga no mu ma dossier atamureba! Arikoo akayivangamo ashaka indonke! Kandi asa nkuwakoze Team network bakorana muma station atandukanye ya RIB muri kigali, ubu numva ngo bamutwaye muntara, ubu naho wasanga arimo kubayogoza yitwaje icyo aricyo!

    Reply
  • Kabayiza says:
    October 6, 2022 at 9:49 am

    Yewe mwari mwarakerewe ahubwo twari tuzi ko yibira big fish Cip Kabayiza yaba muri police,Ari muri north province na west ubundi mwari mukimubitsemo iki?

    Reply
    • Kabayiza says:
      October 6, 2022 at 2:55 pm

      Mwarasangiraga ark , urumva ukuntu umushinja , ibyaha nibimuhama hazakurikizwa icyo amategeko ateganya a

      Reply
    • Nad says:
      October 7, 2022 at 10:31 pm

      Urinde wowe ucira abandi imanza?

      Reply
  • Kabayiza says:
    October 6, 2022 at 9:49 am

    Yewe mwari mwarakerewe ahubwo twari tuzi ko yibira big fish Cip Kabayiza yaba muri police,Ari muri north province na west ubundi mwari mukimubitsemo iki?

    Reply
    • Kabayiza says:
      October 6, 2022 at 2:55 pm

      Mwarasangiraga ark , urumva ukuntu umushinja , ibyaha nibimuhama hazakurikizwa icyo amategeko ateganya a

      Reply
    • Nad says:
      October 7, 2022 at 10:31 pm

      Urinde wowe ucira abandi imanza?

      Reply
  • Damien says:
    October 7, 2022 at 6:53 am

    Mutugezaho amaku,acukumbuye.

    Reply
  • Damien says:
    October 7, 2022 at 6:53 am

    Mutugezaho amaku,acukumbuye.

    Reply
  • HABUMUGISHA INNOCENT MURAGIJIMANA says:
    October 7, 2022 at 8:18 am

    Ntagahora gahanze Kabayiza yarabikwiriye.
    Imana imwihanganishe kandi imuhe umutima wo kwicuza
    01/04/2020.urwishigishiye ararusoma.

    Reply
  • HABUMUGISHA INNOCENT MURAGIJIMANA says:
    October 7, 2022 at 8:18 am

    Ntagahora gahanze Kabayiza yarabikwiriye.
    Imana imwihanganishe kandi imuhe umutima wo kwicuza
    01/04/2020.urwishigishiye ararusoma.

    Reply

Leave a Reply to Nad Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

4 Min Read
Ubutabera

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

2 Min Read
Ubutabera

Abanyamayegeko ba Constant Mutamba bwasabye urukiko kudaha agaciro ibyavuye mu iperereza ry’ubushinjacyaha

2 Min Read
Ubutabera

Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?