BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

RDC: Bashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali waguye i Goma

admin
Last updated: August 17, 2022 8:03 am
admin
Share
SHARE

Umusirikare mukuru wari ufite ipeti rya General mu ngabo za Leta ya Congo akaba yari na komanda w’akarere ka 34, yitabiye Imana mu Mujyi wa Goma azize uburwayi yari amaranye igihe gito.

Brig Gen Tshinkobo Mulumba Ghislain yitabye Imana azize uburwayi

Brig Gen Tshinkobo Mulumba Ghislain, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 aho yaguye mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Carly Nzanzu Kasivita yavuze ko batewe agahinda n’urupfu rw’uyu mujenerali w’ibigwi muri FARDC.

Yagize ati “Mbega umunsi mubi kubera kumva inkuru mbi y’urupfu rwa General Ghislain Mulumba, nihanganishije umuryango wawe kandi ibikorwa byawe wakoreye igihugu tuzabizirikana. Roho yawe iruhukire mu mahoro.”

Urupfu rw’uyu mujenerali rwemejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za RD Congo, yavuze ko batewe agahinda n’urupfu rwe.

Uyu musirikare mukuru muri FARDC yitabye Imana nyuma y’amezi abiri yemejwe nk’umuyobozi w’ibikorwa bya FARDC by’Akarere ka 34 mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Uyu mwanya yawugiyeho mu mpera za Kamena 2022 ubwo yari awusimbuyeho Brig Gen Kapinga Mwanza.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
8 Comments
  • butare says:
    August 17, 2022 at 9:24 am

    Impfu nyinshi ziterwa n’uburwayi.Ariko se koko yitabye imana?Abaye yitabye imana mu ijuru,bene wabo bakoresha umunsi mukuru,aho kurira.Muzarebe iyo umuntu wacu agiye i Burayi,turishima cyane.Reba noneho agiye mu ijuru !!! Ikinyoma cya Roho idapfa,cyahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga imana abakristu dusenga.Muli bible,Umubwiriza igice cya 9 umurongo wa 5,havuga ko upfuye atongera kumva.Yesu,muli Yohana 6,umurongo wa 40,yavuze ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka.Tujye twibuka ko abemera cyangwa abigisha ibidahuje na bible,imana ibafata nk’abahakanyi kandi batazaba muli paradizo.

    Reply
    • Fernandel says:
      August 17, 2022 at 1:03 pm

      Umva ncuti, uzasome Bibiliya yose, ureke ako karongo kamwe gusa muhora mwitwaza! None se Yezu ubwe ntiyivugiye ko Imana ya Abrahamu, Izaki na Yakobo ari Imana y’abazima, si Imana y’abapfuye. Ni ukuvuga ngo Abrahamu, Izaki na Yakobo, n’abandi bapfuye ari incuti z’Imana NI BAZIMA N’UBWO KU MUBIRI BAPFUYE. ROHO HABO NI NZIMA. Ariko abapfira mu byaha, kure y’Imana, imibiri y’abo na roho byabo byose birapfa! Uzasome mu gitabo cy’Ubuhanga aho (Ubuhanga 3, 1-10) kigira giti:
      UBUHANGA 3
      Amaherezo y’intungane anyuranye n’ay’abagome
      1Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana,
      kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho.
      2Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu,
      barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano,
      3bagiye kure byitwa ko barimbutse,
      nyamara bo bibereye mu mahoro.
      4Ndetse n’ubwo mu maso y’abantu basa n’abahanwe,
      bahorana amizero yo kutazapfa.
      5Nibamara guhanishwa ibihano byoroheje,
      bazahabwa ingororano zitagereranywa.
      Imana yarabagerageje isanga bakwiye kuba abayo;
      6yarabasukuye nka zahabu mu ruganda,
      ibakira nk’igitambo kitagira inenge.
      7Igihe Imana izabagenderera, ni bwo bazabengerana,
      barabagirane nk’ibishashi by’umuriro mu bikenyeri byumye.
      8Bazacira amahanga imanza kandi bategeke ibihugu,
      maze Nyagasani ababere umwami iteka ryose.
      9Abamwiringiye bazamenya ukuri icyo ari cyo,
      abamuyobotse bazibanire na we mu rukundo,
      kuko asesekaza ubuntu n’imbabazi ku ntungane ze,
      ntanareke gusura abo yitoreye.
      10Ariko abagome bazahanishwa igihano gikwiranye n’ibitekerezo byabo,
      kuko bahinyuye umuntu w’intungane kandi bakitarura Nyagasani.

      Reply
    • Nibyo says:
      August 18, 2022 at 1:50 pm

      Ariko abantu mwiyita ko muzi iby’Imana muranyobera rwose! Imvugo kwitaba Imana mu Kinyarwanda isobanuye Gupfa. Ntabwo biba bivuze ko yasanze Imana. Na Bibiliya tutarayimenya iyo mvugo yarakoreshwaga. Sintekereza ko wowe uvutse ejo bundi ari wowe ufite ubumenyi buhambaye mu rurimi rwacu ku buryo wahindura imvugo dusanzwe dukoresha mu bihe runaka. Ese wowe urareba ugasanga urusha Socrate ubwenge niba yaranabivuze? Iyo mirongo yo muri Bibiiya umanukura yo uzi yaranditswe mu yihe context usibye kumanukura ibyanditswe gusaaaa.

      Ikindi nagira ngio ujye witaho rwose, menya ko mu Kinyarwanda “Imana data” yandikishwa inyuguti nkuru!!! Banza uhere no kuri aho gato ubone kujya mu bya roho idapfa yasobanuwe n’Abafilozofi.

      Reply
  • Fernandel says:
    August 17, 2022 at 1:09 pm

    @Butare: Ikindi ujye uvuga ibyo uzi! Ngo igitekerezo cya roho idapfa cyazanywe na Socrate. Wabibwiwe na nde? Wabisomye he? Ari Socrate urata na Bibiliya wemera iki, wemera nde?
    Inama: Subira ku ishuri!!!

    Reply
    • Patos says:
      August 18, 2022 at 6:47 am

      Socrate ntabyo yavuze.Butare akeneye kwishwa,nanze kumwita igicucu kuko Imana itarema igicucu ariko hari ibigirabyo

      Reply
      • Patos says:
        August 18, 2022 at 6:48 am

        Butare akeneye kwigishwa

        Reply
  • Rusenyanteko says:
    August 18, 2022 at 12:27 pm

    Mujye mwivugira icyongereza igifaransa nizindi ndimi zivugwa kwisi nazo kandi ntimuzizi neza!none mwadutse muri bible!ubwo se muri mwe ninde ufite ukuri?reka mbakiranure mwembi mbahe zero

    Reply

Leave a Reply to Patos Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

Ibiciro byazamutseho 9,2% muri Gashyantare

Muri Gashyantare 2026 ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,2% ugereranyije na Gashyantare 2025.…

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu…

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura…

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

Imbunzi z'Abarundi zari zimaze igihe mu gihugu cya Tanzania zigiye gusubizwa mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?