Abanyamulenge bari kumwe n’andi moko y’Ababembe, Abapfurero, Abashi n’abandi batuye mu Minembwe muri Zone ya Mwenga, Fizi na Uvira bakoze imyigaragambyo yo kwamagana Ingabo z’u Burundi bazishinja kwicisha Abanyamulenge inzara.
Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu, abatuturage, Abami Gakondo, ndetse n’abahagarariye Inzego z’abagore bazindukiye mu myigaragambyo.
Mu Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuri uyu Kabiri Taliki ya 04/11/2025, rivuga ko Ingabo z’u Burundi n’abo bafatanya bakambitse mu duce twose tuvamo iby’ibanze abaturage bakenera birimo imiti, umunyu, isukari, isabuni, n’ibindi ngo babashe kubaho.
Bavuga ko ibi Ingabo z’u Burundi zirimo gukora bibangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, kandi ko hari amasezerano mpuzamahanga abibuza.
Iri Tangazo rivuga kandi ko izo Ngabo n’abo bafatanya barimo Wazalendo, FDLR bamaze imyaka 8 bagerageza gukorera Abanyamulenge Jenoside, abacitse ku icumu bakabicisha inzara abandi bakabamenesha.
Hari aho itangazo rivuga ko “Baricisha abaturage inzara kandi ibi babigize nk’intwaro y’intambara igamije kuturimbura.”
Iri tangazo rivuga ko iki ari icyaha cy’intambara, kandi gihanwa n’amategeko mpuzamahanga. Abanditse itangazo bagize icyo basaba birimo gukurirwaho mu maguru mashya impamvu zituma ubufasha butagera ku baturage, kandi hagashyirwaho Komisiyo idafite aho ibogamiye ishinzwe gukora ubugenzuzi.
Gusaba ko Ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Congo zihava zigasubira iwabo. Gusubiza abaturage mu byabo no gucyura impunzi hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.
Gusaba ko hatangizwa Iperereza ku byaha by’Intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe n’Ingabo za Leta n’abo bafatanya (FNDB, FDLR ndetse na Wazalendo).
Gusaba Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ndetse na MONUSCO mu gushaka igisubizo kirambye.
Mu myaka 8 Iyi ntambara imaze itangiye yahitanye abantu benshi, isenya imidugudu irenga 500, amashuri 134, amavuliro 41, ikura mu byabo abaturage barenga 3,200,000
