BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > RDC: Abanyamulenge bakoze imyiragambyo yo kwamagana Ingabo z’u Burundi

RDC: Abanyamulenge bakoze imyiragambyo yo kwamagana Ingabo z’u Burundi

admin
Last updated: November 5, 2025 9:00 am
admin
Share
SHARE

Abanyamulenge bari kumwe n’andi moko y’Ababembe, Abapfurero, Abashi n’abandi batuye mu Minembwe muri Zone ya Mwenga, Fizi na Uvira bakoze imyigaragambyo yo kwamagana Ingabo z’u Burundi bazishinja kwicisha Abanyamulenge inzara.

Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu, abatuturage, Abami Gakondo, ndetse n’abahagarariye Inzego z’abagore bazindukiye mu myigaragambyo.

Mu Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuri uyu Kabiri Taliki ya 04/11/2025, rivuga ko Ingabo z’u Burundi n’abo bafatanya bakambitse mu duce twose tuvamo iby’ibanze abaturage bakenera birimo imiti, umunyu, isukari, isabuni, n’ibindi ngo babashe kubaho.

Bavuga ko ibi Ingabo z’u Burundi zirimo gukora bibangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, kandi ko hari amasezerano mpuzamahanga abibuza.

Iri Tangazo rivuga kandi ko izo Ngabo n’abo bafatanya barimo Wazalendo, FDLR bamaze imyaka 8 bagerageza gukorera Abanyamulenge Jenoside, abacitse ku icumu bakabicisha inzara abandi bakabamenesha.

Hari aho itangazo rivuga ko “Baricisha abaturage inzara kandi ibi babigize nk’intwaro y’intambara igamije kuturimbura.”

Iri tangazo rivuga ko iki ari icyaha cy’intambara, kandi gihanwa n’amategeko mpuzamahanga. Abanditse itangazo bagize icyo basaba birimo gukurirwaho mu maguru mashya impamvu zituma ubufasha butagera ku baturage, kandi hagashyirwaho Komisiyo idafite aho ibogamiye ishinzwe gukora ubugenzuzi.

Gusaba ko Ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Congo zihava zigasubira iwabo. Gusubiza abaturage mu byabo no gucyura impunzi hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

Gusaba ko hatangizwa Iperereza ku byaha by’Intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe n’Ingabo za Leta n’abo bafatanya (FNDB, FDLR ndetse na Wazalendo).

Gusaba Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ndetse na MONUSCO mu gushaka igisubizo kirambye.

Mu myaka 8 Iyi ntambara imaze itangiye yahitanye abantu benshi, isenya imidugudu irenga 500, amashuri 134, amavuliro 41, ikura mu byabo abaturage barenga 3,200,000

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi, amaze iminsi ahungiye muri Tanzania,…

Umusizi Saranda ari mu gahinda ko gupfusha mama we

Umusizi akaba n’umukinnyi wa Filime nyarwanda Umutoni Saranda ari mu gahinda ko…

Gisozi :Mu ishyamba habonetse umurambo w’uwo bikekwa ko yishwe 

Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu…

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

Umusifuzi uri mu bakiri bato  Kayitare David, ni we wahawe gusifura umukino…

Suède: Element agiye guhurira mu gitaramo na Kizz Daniel

Element uri mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda, agiye guhurira na…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Imirimo y’ikibuga cy’indege cy’i Bruxelles yari yasubitswe yasubukuwe 

2 Min Read
Mu mahanga

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

1 Min Read
Mu mahanga

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

3 Min Read
Mu mahanga

Babiri bapfiriye mu myigaragambyo ku mupaka wa Tanzania na Kenya

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?