BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

admin
Last updated: November 11, 2025 6:26 pm
admin
Share
SHARE

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri Afurika.

Ni urutonde rwagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025, aho Rayon Sports nayo yisanze ku mwanya wa kabiri muri aya makipe nyuma yo kuregwa n’abarimo Roberto Goncalves do Carmo wayitoje umwaka ushize batarishyura.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi ,FIFA, iheruka kohereza ibarawa Rayon Sports iyimenyesha ko igomba kwishyura Robertihno angana n’ibihumbi 22,5 y’Amadorari ubwo ni arenga milliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi kipe kugeza ubu ntabwo irishyura uyu mutoza ndetse ari nacyo cyatumye iza ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi. Ibi bivuze ko ubu Rayon Sports ishatse kongeramo umukinnyi muri aba baba nta kipe bafite ntabwo byakunda kereka nibanza kwishyura Robertihno.

Rayon Sports irimo kurwana n’ikibazo cy’ubushobozi kugeza ubu nubwo abakinnyi bamaze guhembwa umushahara w’Ukwezi kwa 10 ariko iyi kipe iracyafite ibindi irimo kurwana nabyo birimo no hanze y’ikibuga.

Andi makipe yahawe ibihano arimo Nyasa Big Bullets, KenGold SC, TS Galaxy FC, Township Rollers, AS Arta Solar7, Welkite Kenema FC, Coton Sport de Garoua, Pretoria Callies, SCCM, Ismaily SC, Enyimba FC, Club Sportif Sfaxien na Zamalek SC.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 wa shampiyona y’u Rwanda ku rutonde rw’agateganyo. Iyi kipe iheruka gutsindwa na APR FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa Karindwi wa shampiyona.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

CAN 2025: Maroc na Senegal zabonye itike ya ½ 

4 Min Read
Imikino

Bugesera FC yongeye gukora mu nkovu Rayon Sports FC

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

2 Min Read
Imikino

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?